Home Read Content

RSB iraburira abacuruzi bakoresha amakaroni ku minzani mu cyimbo cy’amabuye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Abahaha bapimiwe ku minzani mito ikoresha amabuye baratunga agatoki bamwe mu bacuruzi kudakoresha amabuye yayo yabugenewe ahubwo bakikoreshereza ibindi bintu bitari amabuye bagamije kubiba.

RSB iraburira abacuruzi bakoresha amakaroni ku minzani mu cyimbo cy’amabuye

Ubwo TV1 dukesha iyi nkuru  yasuraga amasoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali ,umunyamakuru yasanze hari aho abacuruzi badakoresha amabuye ahubwo bagakoresha nk’amakaroni,umunyu n’ibindi bishobora kuba binganya uburemere n’icyo umukiliya aje kugura.

Bamwe mu baguzi bavuga ko iyo abacuruzi bapimye gutyo badakoresheje amabuye yabugenewe ahubwo bakagereranya bakoresheje ibindi bicuruzwa ngo iyo bajyanye ibyo baguze ku yindi minzani ntibihura akenshi bikaba bike bityo bakavuga ko ari uburiganya bukorwa n’abacuruzi nkana.

Babajijwe impamvu badakoresha amabuye yabugenewe ku minzani yabo, abacuruzi baganiriye n'umunyamakuru bavuze ko kutayakoresha atari ubushake ko ahubwo biterwa nuko ayo mabuye hari igiye baba barayabibye cyangwa se barayataye bagatinda kugura andi ari na yo mpamvu bahitamo gukoresha ubwo buryo.

Bwana Zimulinda Philbert,Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero mu kigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda RSB avuga ko gukoresha ibindi bintu mu cyimbo cy’amabuye yagenewe umunzani atari byo ndetse ko ababikora bafashwe bashobora guhanwa aho yagize ati ” Buri munzani uba ufite ibuye ryawo burya n’iyo uhinduye isahani yawo ntabwo ushobora gupima neza…….kuba umuntu yakoresha umunyu ngo ni ikilo, ni inusu reka abe ari byo nkoresha nka standard(Igipimo), ibyo bintu ntabwo byemewe”.

Ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda kirasaba abaguzi kujya bagenzura neza ibipimo bahawe ngo kuko gufata umunyu ukawukoresha mu mwanya w’amabuye bidatanga igipimo nyakuri nk’ikintu baba bagiye kugura.

0