Home Read Content

Nyarugenge-Rwezamenyo:Inzego z'umutekano zataye muri yombi umucuruzi afite amakarito 50 y'amavuta ya mukorogo y'agaciro ka miliyoni 25Rwf

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu murenge wa Rwezamenyo, mu kagari ka Rwezamenyo I, mu mudugudu w'Intwari, hatawe muri yombi umucuruzi afite amavuta ya mukorogo. Yafatanwe amakariko 50 afite agaciro ka Miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda.

Nyarugenge-Rwezamenyo:Inzego z'umutekano zataye muri yombi umucuruzi afite amakarito 50 y'amavuta ya mukorogo y'agaciro ka miliyoni 25Rwf

Yafashwe uyu wa 22/10/2020 ku isaha ya Saa 15h00 ,kubufatanye bw'inzego z'umutekano.


Uwafashwe n'umugabo witwa Mwizerwa Eric, uri  mu kigero kimyaka 35, yafashwe acuruza mu iduka rye riri kumuhanda w'amabuye aho bita kwa mutwe amavuta yo kwisiga  ya Mukorogo.

Yafatanwe amakarito asaga mirongo itanu (50),  RPD ishami rya polisi rishinzwe kurwanya magendu rikaba ryabijyanye kuri Polisi station ya Nyarugenge. Ari naho uyu Mugabo afungiye.