Home Read Content

Nyarugenge: Abamotari 400 bahawe gaz zo gutekesha nk’inguzanyo bazishyura mu mezi atandatu hagamije kubungabunga ibidukikije

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Impuzamahuriro y’Abatwara moto mu Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Imari iciriritse na SP, batangiye guha abamotari gaz zo gutekesha mu kubafasha gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije. Ku kubitiro abamotari bo mu karere ka Nyarugenge 400 bahawe Gaz.

Nyarugenge: Abamotari 400 bahawe  gaz zo gutekesha nk’inguzanyo bazishyura mu mezi atandatu hagamije kubungabunga ibidukikije

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Abatwara moto mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko bihaye intego y’uko abamotari bose batunga gaz kuko bifasha kurengera ibidukikije no guhendukirwa n’ikiguzi bakoreshaga bagura amakara.


Yagize ati “Twifuza ko abamotari bose bazahabwa gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ni gahunda ya leta kandi itabateza igihombo. Bafitemo inyungu yo kugabanukirwa kandi mu by’ukuri gaz ifite n’isuku, ituma urya ibiryo bimeze neza, udashobora guhumanya ikirere tukaguma duhumeka umwuka mwiza.”

Yavuze ko iyi gahunda yatangiriye mu karere ka Nyarugenge, izanakomereza ahandi, ati:''Uyu munsi twahereye ku bamotari bakorera mu karere ka Nyarugenge, hano duhaye abasaga 400, mu cyumweru gitaha kurajya Gasabo, n'igikorwa kizakomereza mu igihugu hose".


Umumotari witwa Rutanga Ismael wahawe gaz y’ibilo 12, yashimye iki gikorwa avuga ko ari igisubizo kuko ari kenshi cyane bagiye bacyifuza.


Yavuze ko nk’umusore witegura kurushinga, iyi gaz izamufasha gutangira neza ubuzima bushya.


Yagize ati “Ndi umusore ariko ndifuza kubuvamo mu mezi make cyane, ni igikoresho nari nkeneye. Mfashe iy’ibilo 12 ku buryo izamfasha mu buzima bushya ngiye kwinjiramo.”


Abamotari bahawe gaz ziri mu bipimo bitandukanye, aho hari abahawe ibilo bitandatu ku bihumbi 36 Frw mu gihe abandi bahawe gaz z’ibilo 12, amashyiga yazo n’ibindi bikoresho byazo ku bihumbi 75 Frw bizishyurwa mu mezi atandatu.


N'igikorwa cyabereye kuri stade ya Kigali, uyu wa 21/10/2020 kitabirwa n'abamotari 400 bicaye batandukanye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 ,bose kandi bari bambaye udupfukamunwa.