Home Read Content

Nyamagabe-Kibumbwe: Hari imiryango ifite amakimbirane yototera kwicana yitabaza ubuyobozi ntibubakemurire ibibazo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Imiryango ikomoka kuri Nikodemu Rutwavu na Nyirarubera Joeyesse, batuye mu mudugudu wa Murambi ,akagari Bwenda, umurenge wa Kibumbwe, akarere ka Nyamagabe, intara y'amajyepfo, ufite ikibazo gishingiye ku mitingo ivuga ko yitabaza ubuyobozi bw'umudugudu n'akagari ntibagire icyo babafasha.

Nyamagabe-Kibumbwe: Hari imiryango ifite amakimbirane yototera kwicana yitabaza ubuyobozi ntibubakemurire ibibazo

Abahaturiye babwiye hanga.rw, uyu wa 21/10/2020 ko bafite impungenge zuko iyi miryango ishobora kwicana, Gahigi Rabureni, ati:''Biratangaje kubona umubyeyi yarapfuye mu kwezi kwa Gatatu covid-19 igitangira mu Rwanda, yasize abana babiri, umwe arafunze yitwa Mwikarogo Samuel uwasigaye witwa Niyonsaba Tereziya arimo kwigarurira imitungo y'ababyeyi babo, hanyuma abuzukuru babo bakabizamo bigateza umutekano mucye aho batuye".

Uyu Niyonsaba kuwa 20/10/2020 ku isaha ya saa kumi nimwe za mugitondo ngo yaje n'abantu bigabiza urugo bakuraho amategura batangira gusenya inzu, ibi ngo byarakaje abaturanyi bituma n'abuzukuru bazamura umujinya ko bari gusenyerwa inzu y'umuryango batazi impamvu , ibi ngo byateje imvururu. 

Niyomukiza Venasiya, we yabwiye hanga.rw ko ibi bibaye yitabaje mudugudu amubwira ko arwaye ngo nareke basenye kuko ibyo basenya nibyabo, ngo yakomereje ku kagari gitifu nawe amubwira ko arwaye atahagera. Nawe amubwira ko ibyo basenya ari ibyabo. 

Uyu mubyeyi yakomereje ku murenge naho biba uko, gitifu amuha urwandiko ruhamagaza abasenya ariko ntibaje, uyu munsi tariki ya 21/10/2020.

Jean Claude Gasore, uyobora umurenge wa Kibumbwe yabwiye hanga.rw ko Iki kibazo yakimenye, avuga ko gishingiye ku irage, ati:''Iki kibazo narakimenye numvise gitifu w'akagari witwa Niyomuhoza Chantal ambwira ko gishingiye ku irage ridasobanutse, gusa nabatumyeho ntibaza kunyitaba".

Uyu gitifu yakomeje avuga ko azajyayo kureba uko bimeze nubwo nta gihe yatanze azagirayo. 

Nta gikozwe mu gihe cya vuba, aya makimbirane azavamo ubwicanyi nkuko abaturanyi babibona , banatinyutse kubibwira itangazamakuru kuko inzu yasakambuweho amategura imvura niyigusha hashobora kuzamuka uburakari muri bamwe bakaba bagirira nabi bagenzi babo, bariko gutakambira inzego nkuru z'ubuyobozi ngo zibafashe kuko Gitifu w'umurenge ndetse n'akagari kimwe na mugugudu barabuze ngo babafashe.