Abasore n’inkumi 112 bize guteka babifashijwemo na CLADHO bemeza ko amahirwe yo kubona akazi yiyongereye
Abasore n’inkumi bize guteka babifashijwemo n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) bahawe impamyabumenyi baremeza ko amahirwe yo kubona akazi yiyongereye.

Kuri uyu wa kane taliki ya 5/04/2018, ’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 112 barangije amasomo ajyanye n'ubutetsi , aho benshi muri bo bavuga ko bamaze kubona akazi mu mahoteri n’utubari twiza, kubera ubumenyi bungutse, nk’uko Mukamusoni Aisha yabitangarije ikinyamakuru hanga. Yagize ati “Nari nsanzwe nteka mu rugo aho nakoraga ariko nkabikora uko mbyumva, simenye gutandukanya isupu n’isosi kandi bihabanye cyane. Ubu nungutse ubuhanga mu guteka ibintu binyuranye, bituma mpita mbona akazi mu ihoteri ikomeye yo mu karere ka Bugesera”. Uyu mukobwa w’imyaka 18, ahamya ko umushahara yahembwaga agikora mu rugo wikubye incuro enye kuva yatangira gukora muri iyi Hoteri. Hakizimana Jean wakoraga ibiraka byo guteka, ngo yasanze hari byinshi atari azi yibwiraga ko ari umuhanga. Ati “Hano nahungukiye byinshi kuko namenye gukora umugati, gato n’ibindi bijyanye. Ihoteri nakoreyemo imenyerezamwuga yahise impa akazi kubera ubumenyi nakuye muri iri shuri”. Hakizimana ashima cyane CLADHO kuri ubu bumenyi yamugejejeho ndetse akaba anahawe sertifika ihamya ibyo yize akizera ko bizamugeza ku iterambere. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO ku rwego rw’igihugu, Me Safari Emmanuel, avuga ko kongerera ubumenyi uru rubyiruko biri muri gahunda yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ati “Kugira ubumenyi butandukanye cyane cyane umwuga ufasha umuntu kwibeshaho, ni bumwe mu burenganzira bwa muntu. Aba bana rero batari baragize amahirwe yo kwiga, twabatekerejeho kugira ngo na bo bamenye umwuga, babashe kwibeshaho”. Musirikare Devid wari uhagarariye ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo iri shuri riherereyemo, yasabye uru rubyiruko kubyaza umusaruro ubu bumenyi. Ati “Ubumenyi mwahawe ntimugende ngo muburyamishe ahubwo mubukoreshe, mububyaze umusaruro. Ibyo mwize bizagaragazwa n’ibyo muzakora, bityo mugirirwe ikizere mubonereho no kwiteza imbere”. Uru rubyiruko 112 rwari rumaze umwaka wose rwiga guteka no gukora muri Hoteli , rwagiriwe inama yo kwitwara neza, birinda ibishuko by’indonke z’ako kanya, bikaba byabangiriza ejo hazaza. Aho umuhango wabereye wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 112 barangije amasomo yo guteka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO ku rwego rw’igihugu, Me Safari Emmanuel. Mukamusoni Aisha umukobwa w'imyaka 18 uvugako amaze kubona akazi mu mahoteri n’utubari twiza. Umuhango wo gutanga impamyabumenyi. Rumwe mu rubyiruko rwarangije kwiga. Bimwe mubyo urubyiruko rurangije amasomo bakoze. Bize no gukora gato, iyi nimwe muyo bakoze. Yanditswe na: Gatete Muhamoud hanga.rw
0 comment(s) Tanga igitekerezo