Home Read Content

Gasabo-Jali:Bazindukiye mu muganda bubaka amashuri

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Abaturage bo mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, barajwe ishinga no kugirango amashuri yuzure vuba, abana bazatangire imirimo yo kuyubaka yararangiye.

Gasabo-Jali:Bazindukiye mu muganda bubaka  amashuri

Uyu wa 17/10/2020 hanga.rw twageze kuri site yubakwaho amashuri iherereye mu Kagari k'Agateko ,ahari kubakwa ibyumba 30 n'ubwiherero 36 n'igikoni.


 Twasanze abaturage bari mu muganda kimwe n'abakozi ba Leta n'abayobozi kuko muri weekend aribwo baboneka, aho basimburana umudugudu ku mudugudu mu rwego rwo kwirinda covid-19.


Bamwe mu baturage baganiriye na hanga.rw bari bitabiriye umuganda bavuze ko aya mashuri bagomba kuyagiraho uruhare kuko azigamo abana babo  bavuga kandi ko nabibwira ko amashuri ari aya Leta bibeshya bati."Leta ni njye Leta ni wowe".


Gitifu NDANGA Patrice uyoboye unurenge wa Jali ,yabwi hanga.rw ko bizeye ko itangira ry'amashuri rizagera yaruzuye ko nta mwana uzongera gukora urugendo rurerure ajya kwiga kure kuko ibikorwa birimbanyije kugirango yuzure vuba.