Home Read Content

Kimironko:Gitifu Rwabukumba yahumurije abaturage bahungabanyijwe na Japhet wamwitwazaga avuga ko ari maneko abaka Ruswa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Umuhoza Rwabukumba , yaganirije abaturage bo mu mudugudu wa Rukurazo, abagira inama yo gutangira amakuru ku igihe, abizeza no kubona ubutabera nyuma yo kumva uwitwa Japhet Ahishakiye ukora isuku ku mu muhanda, wanigeze gukora mu nzego z'umutekano bahimba Kimoto yabahungabanyije abaka Ruswa amwitwaje. Dore ko benshi yasanze yarabatse amafaranga ataraza kuyobora Kimironko.

Kimironko:Gitifu Rwabukumba yahumurije abaturage bahungabanyijwe na Japhet wamwitwazaga avuga ko ari maneko  abaka Ruswa

Uwitwa Ntacyuritimana Alexis ,yambuwe ingurube, ipima ibiro 22 yari yaguze ibihumbi 30,000 Rwf I Nyanza ,byabaye ku wa 3/10/2020, Japhet yayimwambuye avuga ko bitemewe ko ingurube igenda mu modoka kandi ibaze, Alexis afite imyaka 44, ngo yamuciye amande y'ibihumbi 90,0000 rwf ayabuze ahitamo kuyimurekera ,ngo yayitwaye ku murenge avuga ko agiye kuyihamba. 


Mukamurenzi Bety ucuruza akabari yamuhaye ibihumbi 70,000 Rwf ari mu nzu, mu kwezi kwa Cyenda,  20,000rwf yo ayamuha mu kwezi kwa 7 , na 30,000 Rwf mu kwezi kwa Gatatu amubwira ko acururiza ahantu hari umwanda cyane mu gikoni, hari naho ngo yayabuze amusaba igitsina, avuga ko yamufungira. Aya yose ngo yayamuhaye mu ntoki. 


Ngendahakunzi Jean Bosco nawe , aho atuye ahamaze imyaka 9, n'umucuruzi w'akabari, afite imyaka 33, avuga Japhet yazaga asanga acuruza ibiryabarezi  aho kubijyana agahitamo kumuha Ruswa, avuga ko yamuhaye menshi nawe atazi imubare ayo yibuka ni 30,000 Rw, avuga ko ahantu hose yakataga utaragiraga icyo amuha yamuraburiza ngo no maneko wa Gitifu, aba baturage bavuze ko byose babikoze bashaka kwirengera. Ibi byose yabikoraga afite ikarita yanditseho ko ari Koridinateri.

Ibiganiro byo guhumuriza abaturage byitabiriwe n'inzego z'umutano, ndetse n'itangazamakuru ryakoreye ubuvugizi aba baturage bo mu mudugudu wa Rukurazo ,akagari ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. 

Umuhoza Rwabukumba, aganiriza abaturage yababwiye ko nabo bari mu makosa ariko nabo bari bakwiye gutanga amakuru ,ahereye kuri Alexis wambuwe ingurube, yavuze ko bitari byiza ko acuruza atwara imyama umuvuzi w'amatungo atapimye, gusa amwizera ko agiye kubikurikirana. 

Ibiganiro byashojwe Gitifu Rwabukumba abizeza ko ibibazo byabo bigiye gukirikiranwa , cyane ko buri wese afite uburenganzira busesuye ku mutungo we, kandi ko ntawukwiye kubakanga yitwaje ko akomeye bakwiye kujya batanga amakuru ku bibazo bibabangamiye ku igihe kandi vuba.

Aba baturage nyuma y'ibiganiro bashimiye itangazamakuru rya hanga.rw rwabakoreye ubuvugizi, ndetse n'umuyobozi bwabahumurije ko bagiye kuba intangarugero , uyu Japhet wabahahamuye gitifu yababwiye ko yabikoze kugiti cye, yashyikirijwe Polisi irimo gukora iperereza ku byaha byagaragajwe.