Home Read Content

Rwezamenyo:Irondo ryataye muri yombi umugabo acuruza urumogi ku isoko

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge ,umujyi wa Kigali, mu mudugudu w'umucyo, abanyerondo bahafatiye umugabo afite Boules 239 arimo kuzicuruza mu isoko.

Rwezamenyo:Irondo ryataye muri yombi umugabo acuruza urumogi ku isoko

Ni kuri uyu wa Kane tari ya 15/10/2020 ku isaha ya Saa 17h30, DASSO n'

Irondo ry'umwuga bafashe umugabo

 yitwa Dusabimana Aminadab ufite imyaka 26ans atuye mu murenge wa Nyakabanda aho bita Karabaye.


Yafataywe urumongi (boules239). Akaba yafatiwe ku isoko rya Rwezamenyo arimo kurucuruza. 


Yashyikirijwe Police ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kugirango asobanure aho arangura urumogi.


Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha


Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.