Home Read Content

Gasabo-Kimironko:Hari abaturage barambiwe umuntu batazi uvuga ko ari maneko ubaka Ruswa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Ni kuri uyu wa Kane, taliki ya 15/10/2020 hanga.rw twageze mu Murenge wa kimironko, bamwe mubaturage batubwira ko bafite ikibazo cy'umuntu bazi ku izina rya Jafeti bahimba Kimoto ngo arabarembeje aho aza avuga ko atumwe n'umuyobozi w'umurenge, ababwira mu ibanga ko ari maneko atumwe amafaranga utayamuha amwemeza.

Gasabo-Kimironko:Hari abaturage barambiwe umuntu batazi uvuga ko ari maneko  ubaka Ruswa

 Bamwe mu babyeyi batifuje ko dushyira amazina yabo mu itangazamakuru kubera impamvu z'umutekano wabo batubwiye ko adatinya no kubaka igitsina, hanga.rw yabajije impamvu batabibwira ubuyobozi, Bati:"Umuntu yakubwira ko atumwe n'umuyobozi w'umurenge ukumva ko wamurega byoroshye? Ariko turarambiwe twendaga kwishyira hamwe tukabibwira Gitifu w'umurenge none mutuvuganire uyu muntu yigishwe ikinyabupfura niba ari n'umukozi w'umurenge ntabwo yaza kuduca amafaranga y'amande ari wenyine ".


Hari nuwatubwiye ko aherutse gusanga yabaze ingurube amuca amafaranga arayabura ayipakira kuri Moto ayijyana avuga ko agiye kuyihamba.


ku murongo wa terefoni ngendanwa Gitifu w'umurenge wa kimironko Madamu UMUHOZA Rwabukumba yabwiye hanga.rw ko uwo atari umukozi w'umurenge, ariko ko akora muri kampani ikora amasuku muri uwo Murenge,ati:"Nanjye namusigiwe na mugenzi wanjye twasimburanye, aramutse yarabikoze yafatwa agafungwa".


Hanga.rw twagerageje kuvugisha uyu ushyirwa mu majwi n'abaturage ku murongo wa terefoni  arabihakana adusaba ko twahura ntibyakunda, kuko inkuru irinze isohoka atubeshya guhura ntibikunde. Numero twavuganiyeho yanditseho uwitwa Japhet Ahishakiye.

Inkuru ya:Nzabamwita Xavier 

0