Home Read Content

Gicumbi:Imvura idasanzwe yahitanye umwana w'amezi 9

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Mu Karere ka Gicumbi, imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo ku wa 12 Ukwakira 2020 yasenye inzu, igwira umwana w’umukobwa w’amezi icyenda wa Bazizane Marie Louise ahita apfa.

Gicumbi:Imvura idasanzwe yahitanye umwana w'amezi 9

Inkuru yamenyekanye ku wa 14 Ukwakira 2020, ubwo amazi y’imvura yinjiye mu rukuta rw’inzu ya Bazizane ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, rurahirima rugwira umwana w’umukobwa wari urimo ahita apfa.


Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, agira inama abaturage yo kwita ku myubakire y’inzu ndetse bakita no kuzirika neza ibisenge ngo babashe guhangana n’ibiza mu gihe cy’imvura.


Mu byangiritse kandi habaruwe urutoki rwari kuri hegitari hafi 10 zangijwe. Iyi mvura yanabonetsemo inkuba yangije bikomeye ibikoresho by’imirasire yo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabira, inasakambura igice gito cy’inzu zari zihari amabati yari ahasakaje arangirika.


Bazizane wagize ibyago inzu ikagwa we n'umuryango  w’abantu batatu basigaye, wimuwe ujya gucumbikirwa ahandi n'ubuyobozi. 


0