Home Read Content

Ngoma: Hangijwe ibiyobyabwenge hanamenwa ibicuruzwa byarengeje igihe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Ukwakira 2020 mu karere ka Ngoma, habaye igikorwa cyo kwangiza ibyobyabwenge hanamenwa ibicuruzwa byarengeje igihe, aho byose hamwe bifite agaciro ka Million 3 z’amafaranga y’urwanda, akaba ari igikorwa cyabereye mu murenge wa Rukira.

Ngoma: Hangijwe ibiyobyabwenge hanamenwa ibicuruzwa byarengeje igihe

Ibiyobyabwenge byangijwe  birimo  urumogi n’akanyanga, naho mu bicuruzwa byarengeje igihe birimo jus,imigati,ibinini ndetse n’amavuta yo kwisiga, akaba ari  igikorwa cyakozwe ku bufatanye  bw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Bamwe mu baturage batuye I Rukira baganiriye na hanga.rw bavuga ko bazineza ingaruka zo gukoresha ibicuruzwa byarengeje igihe, ariko bakabavuga ko hari abacuruzi usanga batabivuga bishakira inyungu

Uwitwa HERERIMANA Aimable yagize ati:"Turabizi neza ko hari ingaruka ziri  mukuba twakoresha ibicuruzwa byarengeje igihe, ariko hari abacuruzi usanga babeshya abaguzi ko birararenza igihe, kuburyo ushobora kubigura ugasanga bikugizeho ingaruka".

Undi witwa MUKAMANA Ancilla yagize ati:"Twishimiye kuba ibi biyobyabwenge ndetse n’ibicuruzwa byarengeje igihe byangijwe, kuko ari icyerekana ko bigihari kandi natwe twiteguye gutanga umusanzu wacu mukubirandura".

Umuyobozi  wungirije w’Akarere ka Ngoma  ushinzwe ubukungu n’iterambere MAPAMBANO NYIRIDANDI  Cyriaque yasabye  abacuruzi kureka gucuruza ibicuruzwa byarengeje igihe, kuko bigira ingaruka mu mubiri w’umuntu, akaba yanasabye abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko uzajya abifatirwamo azajya ahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya

Ni kenshi usanga hari bamwe mu baturage bishora mugukoresha ibiyobyabwenge, abandi ugasanga baracuruza ibicuruzwa byarengeje igihe, ariko bagirwa inama yo kubireka kuko uzajya abifatirwamo, azajya ahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya

Yanditswe na: Abdul NYIRIMANA