Home Read Content

Nta warwara ngo arembere mu rugo-Abatuye umurenge wa Gikomero bishyuye Mituelle 100%

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Abatuye umurenge wa Gikomero,akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali, bari ku isonga mugutanga umusanzu wo kwivuza (Mituelle de Sante), abatuye uyu murenge bose bafite mituelle, ubu nta warwara ngo arembere mu rugo.

Nta warwara ngo arembere mu rugo-Abatuye umurenge wa Gikomero bishyuye Mituelle 100%

Abahaturiye baganiriye na hanga.rw,uyu wa 14/10/2020 , bavuze ko basobanukiwe ubwiza bwo kwishyurira mituelle ku gihe, Nzabamwiza Emanuel ati:''Mfite umuryango w'abantu 4 ,umugore wanjye ari mu matsinda y'igiceri porogaramu cya Mituelle dutanga amafaranga 200 Rwf buri cyumweru, umwaka ushira twararangije kwishyura cyera  twaranatangiye ubwizigame bw'umwaka utaha ".

Mutamba Allen, umuyobozi w'akagari ka Munini yabwiye hanga.rw ko akurikije raporo zitangwa n'ubuyobozi, umurenge wa Gikomero uri ku isonga mu mirenge yose y'umujyi wa Kigali, ati:''Twabaho Gikomero igeze aho yesa imihigo 100%,byose tubikesha umuyobozi wacu mushya Nyamutera Inncont, kuva yaza habayeho impinduka nyinshi cyane yadufashije guhuza imikorere twese dushyira hamwe murabona ko bitanga umusaruro mwiza, icyo navuga nuko buri muturage wa Gikomera ntashobora kurembera mu rugo bose bafite ubwishingizi mu kwivuza (Mituelle de Sante).

Yakomeje avuga ko bafite amatsinda abafasha gushyira hamwe, ati:''Dufite amatsinda ahuza imbaraga z'abaturage, muri yo harimo gahunda y'igiceri porogaramu cya Mituelle, uyu mwaka mituelle zirishyuwe 100%, n'utaha gahunda irakomeje ,mfite Miliyoni imwe y'amafaranga ya Mituelle y'umwaka utaha , Gikomero tuzakomeza kuba ku isonga muri byose dufite Gitifu mwiza ubidufashamo, ukunda akazi kandi natwe akakadukundisha, imyaka isaga 6 nkorera muri uyu murenge twahoraga inyuma, none twatangiye guseruka mubimbere kandi twizeye ko tutazasubira imyuma".

Gikomero n'umurenge w'icyaro, wo mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, wiganjemo imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi, Uyoborwa na Nyamutera Innocent