Home Read Content

Gasabo-Bumbogo:Hari umusozi uhangayikishije abaturage ugiye kugwira ingo zabo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Mu kagari ka Nyabikenye,Umudugudu Kayenzi,umurenge wa Bumbogo, mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali ,hari abaturage babwiye hanga.rw ko bahangayikishijwe n'umusozi ukorwaho ubucukuzi bw'amabuye mu kajagari kandi bawutuye munsi.

Gasabo-Bumbogo:Hari umusozi uhangayikishije abaturage ugiye kugwira ingo zabo

Abaganiriye na hanga.rw, uyu wa kabiri tariki ya 13/10/2020 ibasanze ku musozi batuyeho bagaragaje impungenge bafite ziterwa nuko umusozi batuyeho urimo gukorwaho ubucukuzi hejuru, ati:''Dufite ikibazo twifuza ko nk'abanyamakuru mwadukorera ubuvugizi , duhorana impungenge zuko imvura izagwa ibibuye n'imicanga biri hejuru y'uyu musozi dutuyeho bikaturidukira, twibaza impamvu leta itanga icyangombwa ku bantu bacukura amabuye mu buryo bubangamye bikatuyobera".

Hanga.rw twaje kwegera bamwe mu bacukuzi twasanze mu birombe batubwira ko ny'iri kirombe adahari yibera Rubavu. Twari tugamije kumenya niba bafite ibyangombwa. 


Rugabirwa Deo, uyobora umurenge wa Bumbogo hanga.rw ko murongo wa telefoni yavuze ko agiye kubikurikirana. 

Nta gikozwe vuba aba baturage bashobora kuzibasirwa n'ibiza kuko iyo ugeze muri Kano gace ubona ibinogo n'ibibuye birunze ku musozi munsi yaho hari ingo z'abaturage n'umuhanda.