Home Read Content

Nyamirambo:Isoko rya Miduha risigaye ririndwa n'abakarane, abibwa n'abanyerondo ngo ntibafite aho babariza

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 15 Day(s) ago

Isoko rya Miduha riherereye mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, ubu ririmo kurindwa n'abakarani ngo abanyerondo baririndaga barahagaritswe bitewe n'ubujura, abacuruzi bo bavuga ko ibyo bibwa babura uwo babyishyuza, ubuyobozi bw'umurenge bwo buvuga ko bigoye kubona amafaranga yatuma hishyurwa company zabigize umwuga mu gucunga umutekano haba hitabajwe abakarani bazwiho ubunyangamugayo.

Nyamirambo:Isoko rya Miduha risigaye ririndwa n'abakarane, abibwa n'abanyerondo ngo ntibafite aho babariza

Uyu wa mbere tariki ya 12/10/2020 nibwo bamwe mu bacuruzi mu isoko rya Miduha baganiriye na hanga.rw bagaragaza akarengane n'ibihombo baterwa n'ubujura bakorerwa mu ijoro batashye, bavuga ko basiga bafunze utuzu bacururuzimo ariko mu gitondo baza bagasanga biciwe ingufuri bibwe bimwe mu bicuruzwa. 


Ati:''Mutuvuganire kuko turimo gucururiza mubihombo, dufite ikibazo gikomeye duterwa n'abanyerondo barinda isoko, iyo twibwe tubura utwishyura iyo tubareze ku bayobozi babo ''.


 Bavuga ko hari uwibwe telefoni n'ibitekenge bifatanwa bamwe mu banyerondo ikirego kiri muri RIB ariko babuze ubwishyu. 


Burakari Kiminyi ,uyobora umurenge wa Nyamirambo yabwiye hanga.rw ko hari komite y'agateganyo yashyizweho mu isoko igiye gucyemura ibibazo byose biri mu isoko rya Miduha, ati:''Ku cyumweru habaye inama yiga kubibazo byerekeye isoko rya Miduha, ibibazo birimo bigiye gukemuka ntabwo twavuga ko ari byinshi ibyibanze turabizi ".

Ibivugwa ko abanyerondo birukanwe ku burinzi bw'isoko kubera ubujura, yavuze ko atari bose  ati:''Abibye barimo gukurikiranwa ku giti cyabo  ntabwo twavuga ngo irondo ryose ryibye ,gusa twahakuye irondo mu burinzi bw'imbere kubera ibi bibazo by'ubujura basigaye bacunga umutekano wo hanze yaryo, kuko ntabwo twakurayo irondo ridufasha byinshi mu mutekano". 


Ibijyanye n'ubwishyu bw'abacuruzi bibwe n'abanyerondo yavuze ko hagikorwa iperereza ayo bakase abanyerondo bazayatanga aruko babonye ibimenyetso bifatika.


Kugeza ubu, isoko rya Miduha, ririzwe n'abakarane bakora kumanwa bakaza gukora uburunzi mu ijoro , abaturage bo bagaragaza ko batanyunzwe n'umutakano wabo kuko ubu ntawe wabazwa ibyo bibwe, barasaba leta ko yabafasha hagashakwa company y'umutekano izwi bagirana amasezerano ikajya irarira umutungo wabo banakwibwa ikabasha kubaha ubwishyu. Ndetse hagashyirwaho n'ubuyobozi bw'isoko bitoreye kuko bumvuse ko bakuyeho Perezida wabo wari usanzwe batamenyeshejwe impamvu. 

0