Home Read Content

Rubavu: Barasaba ubufasha bw’ibyo kurya nyuma yo kwibasirwa n’umwuzure

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Abaturagebo mu midugudu y’akagari ka Mahoko mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barasaba ubufasha bw’ibyo kurya nyuma yo kwibasirwa n’umwuzure ,abagezweho n’iki kiza bavuga ko byinshi mu byo bari bafite mu nzu byatwawe n’umwuzure, ubu badafite ibyo kurya.

Rubavu: Barasaba ubufasha bw’ibyo kurya nyuma yo kwibasirwa n’umwuzure

Imwe mu midugudu y’akagari ka Mahoko mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu ikomeje kwibasirwa n’umwuzure uturuka ku mazi y’imvura bagabizwa n’akagezi gashya karimo kuvuka muri aka gace kitwa Bukeri, ku ikubitiro uyu mwuzure watunguye abaturage tariki ya 4/3/2018 yangiza ibitari bike dore ko ngo uretse n’isuri yo ku gasozi n’ibyari mu nzu nta cyasigaye kubo amazi yinjiriye mu nzu.

Mu gihe abaturage bagezweho n’iki kiza bavuga ko byinshi mu byo bari bafite mu nzu byatwawe n’umwuzure, bashimira Leta y’u Rwanda ko yababaye hafi ikabaha bumwe mu bufasha bw’ibanze icyakora bakavuga ko hari icyabuzemo kuko nubwo bahawe bimwe mu bikoresho byo kwifashisha birimo ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku ngo kuba batarahawe ibyo kurya bituma kuri ubu ubuzima butaboroheye ndetse bamwe bakanerura ko bafite inzara nk’uko babitangarije itangazamakuru.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanama bwabwiye TV1 ari nayo dukesha iyi nkuru  ko icyihutirwaga ari ukubonera abari bakuwe mu nzu zabo n’umwuzure aho bakinga umusaya, naho ngo ibijyanye n’ibyo kurya byo n’ubu ubuvugizi buracyakorwa ngo barebe ko hari icyaboneka nubwo TUYISENGE Annonciata uyobora uyu murenge abo aha icyizere cyo kubona ubwo bufasha ari abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bitewe n’ubwinshi bw’abakeneye ubufasha kubera ibiza.

Akagezi ka Bukeri abaturage bashinja kuba nyirabayazana w’akaga kose bahanganye nako, kamaze kuzura ubugira gatatu mu kwezi kumwe (hagati ya tariki ya 2/3 na tariki 2/4/2018) kagateza umwuzure urengera ingo z’abaturage ibituma abatuye akagari ka Mahoko bongera gusaba inzego zishinzwe gukumira ibiza ko ikibazo cy'ayo mazi cyashyirwa mu byihutirwa akagezi ka Bukeri kagashakirwa inzira ihagije amazi yajya anyuramo adasandaye mu ngo z’abaturage, kuko ngo mu gihe cyose imvura yaba ikomeje kugwa gashobora kuzangiza byinshi kurushaho.

Amazi yinjiye munzu z'abaturage atwara ibyarimo byose.

Imyaka yo ku gasozi yose yatwawe n'isuri.

Imyaka yo ku gasozi yose yatwawe n'isuri.

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source: TV1

0