Home Read Content

Nyamasheke-Kirimbi:Harashakishwa umukobwa ufite imyaka 21 watorotse amaze kwica Se amuhotoye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 16 Day(s) ago

Mu mudugudu wa Kaburiro, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi, akarere Nyamashake, intara y'uburengerazuba ,inzego z'ibanze n'izumutekano zirimo gushakisha umukobwa watorotse nyuma yo kwica Se, amuhotoye akoresheje umugozi.

Nyamasheke-Kirimbi:Harashakishwa umukobwa ufite imyaka 21 watorotse amaze kwica Se amuhotoye

Uyu mukobwa witwa Nyirahabishuti Thamar ufite imyaka 21 ukekwaho gukubita i Se  umubyara witwa NSANANDE Athanase w'imyaka 57 y'amavuko  bikamuviramo urupfu yari  afatanyije n'umusore baturanye we wamaze gutabwa muri yombi.


Mu kiganiro hanga.rw yagiranye n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kirimbi, yavuze ko ibi byabaye ku wa gatanu ariko birahishirwa ,ati:''Nibyo koko turimo gushakisha umukobwa witwa Nyirahabishuti Thamar wishe Se yamuziritse mu mugozi , yatorotse ubwo yari mu murenge wa Karambi yamutwaye kwa muganga abonye amaze gushiramo umwuka".


Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yakubise Se ku wa 09/10/2020 Saa 15h00, biracecekwa , bigeze kuwa 10/10/2020 Saa 19h00  niho mudugugu yabimenye.


Uyu muyobozi yavuze ko intandaro ari amakimbirane yaturutse ku ihene, ati:''Uyu mukobwa yaraje asanga Se arimo kurwana n'umwana w'ihene ingurube yariye, kuko ihene ye yari yabyaye babiri hasigaye umwe ashinja Se uburangare, nuko afata ikiziriko azirika Se ahamagara n'umusore baturanye baramuzirika ari nako bamukubita abaye intere bamushyira mu nzu bucyeye bamujyana kwa muganga ari naho yaguye".

Uyu mukobwa abonye Se ashizemo umwuka ngo yahise atoroka, kugeza ubu hanga.rw yateguraga iyi  nkuru yari ataraboneka. 

0