Home Read Content

Gisagara: Gitifu wo muri Huye afitanye amakimbirane n’abaturage bapfa umucanga

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 19 Day(s) ago

Hari abakozi bakora ibiraka byo gucukura umucanga mu kagari ka Umunini umurenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara,bavuga ko bahohoterwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye,kuko ngo aza agasubiza umucanga mu mazi avuga ko bari gukorera mukwe.

Gisagara: Gitifu wo muri Huye afitanye amakimbirane n’abaturage bapfa umucanga

Aba baturage bavuga ko bakorera rwiyemezamirimo wahawe uburenganzira n’akarere bwo kuhacukura umucanga awujyanye mu bikorwa bitandukanye by’ubwubatsi dore ko abifitiye ibyangombwa.Bitewe n’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye ngo ahafite isambu iteganye neza n’uyu mugezi ukurwamo umucanga,abakozi bakora ibiraka byo kuhacukura bavuga ko babangamirwa n’uko uyu muyobozi aza agakoresha ingufu agafata umucanga baba bamaze gucukura akawusubiza mu mazi ngo avuga ko bari gukorera mu kwe.

Nk’abakozi ba nyakabyizi,ibi ngo birabahombya ntibahahire imiryango yabo bityo bakaba bifuza ko ubuyobozi bwagakwiye kuza muri iki kibazo bugakiranura uyu muyobozi na rwiyemezamirimo wahawe gucukura umucanga muri uyu mugezi.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi, Clemence UWIMABERA uvugwa kuba ari gusagarira aba bari mu kazi,twagerageje kumuvugisha ntiyitaba Telefone ndetse n’ubutumwa bugufi umunyamakuru yamwoherereje ntiyabuzubiza ,

Rubayiza Emmanuel ari we rwiyemezamirimo ukorera aho ibikorwa byo gucukura umucanga, avuga ko akora mu buryo buzwi,ko umugezi ari uwa leta kandi ari yo yahamuhaye.Gusa ngo uyu munyamabanga nshingwabikorwa ari gusagarira ibikorwa bitari ibye anahombya iby’uri kuhakorera.

Ni ikibazo kizwi n’inzego zitandukanye uhereye mu bayobozi bo hasi kugera ku murenge aho umuyobozi w’umurenge wa Kansi avuga ko kigiye gukurikiranwa.Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwo buvuga ko bugiye guhagarika ibi bikorwa kugira ngo aya makimbirane abanze akemurwe mu mahoro ntawubangamiye undi nkuko bivugwa na Jerome Rutaburingoga uyobora akarere ka Gisagara.

Ibi ngo bitarangijwe n’ubuyobozi, rwiyemezamirimo avuga ko afite impungenge zo kuzumva uyu munyamabanga nshingwabikorwa wa Mbazi yarwanye n’abakozi be biturutse ku kubabangamira muri ibi bikorwa.

Source:tv1

0