Home Read Content

Umujyi wa Kigali mu Bufatanye na Rwiyemezamirimo mu kwambura umuturage

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 19 Day(s) ago

Umubyeyi witwa UMUTARUTWA Marie Therèsé ,ku ya 05/03/2019 nibwo yagemuye ibigori kwa Kabuga ajyanywe n'umukomisiyoneri witwa Maso, ukorera Nyabugogo, avuga ko rwiyemezamirimo witwa Manzi Frank usanzwe ufite isoko ryo kugemurira imfungwa z'iri mu kigo ngororamuco hazwi nko kwa Kabuga ari we wamwambuye.

Umujyi wa Kigali mu Bufatanye na Rwiyemezamirimo mu kwambura umuturage

Uyu mubyeyi yajyemuyeyo, Toni 13 z'ibigori bya pimuwe n'abakozi b'umujyi wa Kigali, harimo uwitwa Kayitesi na Porokaripe ngo n'umusirikare witwa Fred, uyu mubyeyi byaramuyobeye yandikiye umujyi wa Kigali awugezaho akarengane yakorewe n'umujyi bikaba bimaze amezi 17 asiragizwa asaba kwishyurwa amafaranga 2,380,280 rwf, dore ko uyu mubyeyi avuga ko na Meya w'umujyi wa Kigali RUBINGISA Pudence yibonaniye nawe akaba ntacyo ya mumariye na Njyanama yahozeho yari yamenye iki kibazo bamwizeza ko bagiye kumwishyuriza.


 Mu gihe umukozi w'Umujyi wa Kigali witwa KAYITESI Esperance, uri muri komite ishinzwe kwakira ibiryo bigemurwa kwa Kabuga yemereye hanga.rw ko yakiriye ibigori by'uyu mubyeyi,naho  rwiyemezamirimo MANZI Frank we avuga ko atamuzi ,akaba yizeye ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nabona ibaruwa yamwandikiye azamukemurira ikibazo.

Inkuru ya :Nzabamwita Xavier