Home Read Content

Nyarugenge:Ibikorwa byahariwe ukwezi k'urubyiruko byibanze mu kuremera abageze muzabukuru

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 19 Day(s) ago

Uyu wa 07/10/2020 ,umunsi wo gusoza icyumweru cya mbere mu kwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake, mu murenge wa Nyarugenge byibanze mukuremera abageze muzabukuru.

Nyarugenge:Ibikorwa byahariwe ukwezi k'urubyiruko byibanze mu kuremera abageze muzabukuru

N'icyumweru cyagarutse ku bikorwa byibanzweho mu  kwezi kwahariwe ibikorwa by'ubukorerabushake.

Byabimburiwe n'urugendo rwo kurwanya COVID-19 ndetse n'ibyaha bitandukanye.

Igikorwa cyo gufasha abasheshakanguhe bagizweho ingaruka n'icyorezo cya COVID-19.

Urugendo rwakozwe bari kumwe n'inzego z'umutekano rwakorewe mu Kagari ka Biryogo, Umudugudu wa Gabiro.

Umurenge wa Nyarugenge n'ahandi hose mu gihugu habaye umunsi ngaruka mwaka wo kuzirikana abasheshakanguhe, "URUHARE RW'UMURYANGO MUGUHANGANA N'IBYOREZO HABUNGWABUNGWA ABAGEZE MUZABUKURU".  Niyo Nsanganyamatsiko y'uyu mwaka.

Umuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge,Hydayat Mukandahiro  yifatanyije n'uru rubyiruko hagamijwe kugeza  ibiribwa ndetse n'ibikoresho by'isuku ku bantu bagera ku icumi(10).

Hose mu murenge wa Nyarugenge bahawe, batanze, Umuceri ibiro 10kg,Isukari,Ibiringiti,,Udupfukamunwa,Isabune,Umunyu n'Ibishyimbo.

Gukunda Igihugu n'ihame Kandi dukomeyeho byavuzwe na MUHIRWA Seleman Umunyamabanga wa Youth volunteers mu murenge wa Nyarugenge.

Byanashimangiwe na UWAMAHORO Nailla Umuhuzabikorwa wa youth volunteers mu murenge wa Nyarugenge.