Home Read Content

Madamu Jeannette Kagame yasabye abato kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Madamu Jeannette Kagame yasabye abato kwigira ku bageze mu za bukuru, uburyo kugira igihugu bihenda, bityo bagaharanira kugihesha ishema, ndetse muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19, buri wese akababera urumuri n’akabando kabasindagiza.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abato kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema

Ni ubutumwa yatanze mu gihe kuri uyu 7 Ukwakira 2020 u Rwanda rwizihiza Umunsi w’abageze mu zabukuru, mu nsanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuru." Ni umunsi ku rwego mpuzamahanga wizihijwe ku wa 1 Ukwakira.

Madamu Jeannette Kagame wakomeje kurangwa n’umuhate mu kwita ku bageze mu za bukuru binyuze mu bikorwa binyuranye, mu butumwa yatanze uyu munsi yabihuje n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, ababyeyi bamwe bakamara imyaka myinshi mu buhunzi, ariko baharanira ko umunsi umwe bazasubira mu gihugu cyabo, bakakigiramo uburenganzira busesuye. Ni intego bihaye kandi bayigeraho.

Yagize ati "Babyeyi, muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda, bityo bagaharanira kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema. Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ngobyi yo kwishakamo ibisubizo.

Muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza. Kubagira ni umugisha."

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru washyizweho n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990. Washyizweho nyuma yo kubona ko hari impungenge z’uko abageze mu zabukuru batitabwaho bikwiye n’uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe.

Watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku wa 1 Ukwakira 1991, ubu wizihijwe ku nshuro ya 29 mu gihe mu Rwanda ari ku ya 20.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

0