Home Read Content

Nyarugenge:Abaturage barasaba guhabwa ubutabera nyuma yo guhondagurwa n'abanyerondo basinze

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abaturage bo mu gace kwazwi nk'Akarekare, umurenge wa Nyamirambo, akagari ka Mumena, umujyi wa Kigali, barimo gutakambira inzego zitandukanye z'ubuyobozi ngo bafashwe nyuma yaho bari kwivuza inkoni bavuga ko bakubiswe n'abanyerondo mu ijoro ryo ku wa gatandatu w'icyumweru dusoje.

Nyarugenge:Abaturage barasaba guhabwa ubutabera nyuma yo guhondagurwa n'abanyerondo basinze

Uwiragiye Clementine, Muguweneza Donatha, Akamina Steven n'abaturage baganiriye na hanga.rw kuri uyu wa 5/10/2020 ibasanze mu ngo zabo, bamwe barimo bitegura kujya kwa Muganga, bavuze ko bakubiswe n'abanyerondo mu ijoro basinze. Uwiragiye Clementine, ati:Hari nka saa saba z'ijoro, numva abantu batabaza ndatabara ngezeyo nsanga n'abanyerondo bari gukubita abantu nsangamo n'umugabo wanjye, mpageze nanjye bandambitse hasi bankurura meshi zirapfuka ari nako bankubita imigeri n'ingumi, zindembeje ndataka n'abandi batabaye bose badukubitira hamwe ". Uyu mubyeyi yakomeje agira ati:''Bari basinze cyane, hari nuwo bamennyeho inzoga ya Ngufu mu maso arataka cyane abura umutabara". Steven nawe ati:''Banyatse amafaranga ngo bagure inzoga ndayabura, barimo kunywa basinze bandambika hasi barampondagura none ndimo gukorora amaraso mu gatuza, nakutse n'amenyo abiri, ndara ntiha ijoro ryose, ndasaba ko bamvuza".

Yussufu Kabirigi umuyobozi w'irondo mu karere ka Nyarugenge yabwiye hanga.rw ko ibyo abanyerondo bakoze bitemewe agiye kubwira gitifu w'umurenge wa Nyambirambo ngo abikurikirane. 

Burakari Kimenyi uyobora umurenge wa Nyamirambo yabwiye hanga.rw ko Iki kibazo atakizi, ati:''Icyo kibazo ntacyo nzi,ko bataturegeye twabimenya gute? Ntabwo ntahamya ko aribyo, bwira abo baturage baze kurega tubikurikirane".

Haribazwa impamvu umurenge wa Nyamirambo utazi Iki kibazo mu gihe abaturage bavuga ko batabaje umukuru w'umudugudu w'akarekare witwa Rudahusha nta batabare akabarebera mu idirishya. Barimo gutakambira inzego zitandukanye z'ubuyobozi ngo bafashwe kuvuzwa kuko bamwe bagaragaza ko nta bushobozi bafite, barasaba ko abanyerondo babamugaje babavuza. N'umugabo witwa Theobar wahimukiye urara acuruza inzoga yakwihanangirizwa kubera ko abanyerondo ariho barara banywera inzoga.

Inkuru yatawe na:Issiyaka Manager