Home Read Content

Gasabo:Youth volunteers irashimirwa uruhare yagize mu muganda bakoze bubaka amashuri

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Rugabirwa Deo, n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bumbogo ,arashimira urubyiruko rw'abakorerabushake (Youth Volunteers), bifatanyije n'abaturage bakora umuganda bubaka ibyumba by'amashuri.

Gasabo:Youth volunteers irashimirwa uruhare yagize mu muganda bakoze bubaka amashuri

N'umuganda wabereye kuri site y'ikigo cy'amashuri cya Nyagasozi, giteganyijwe kubakwaho ibyumba 26, n'umuganda wabaye kuri uyu wa 3/10/2020 witabiriwe n'abaturage ndetse n'inzego z'umutekano, Polisi n'irondo ry'umwuga. 

Rugabirwa Deo, mu kiganiro na hanga.rw yagize, ati:''Ndashimira byumwihariko uru rubyiruko rw'abakorerabushake, umuganda bakoze tuwuhaye agaciro uhwanye n'amafaranga 500,000 rwf , iyo tubaze umuyedi hano ahembwa 2500rwf kumunsi  none hano haje urubyiruko rurenga 2000".

Uyu muyobozi yanashimiye inzego z'umutekano cyane Polisi y'u Rwanda nabo uruhare bagize mu muganda bakoze kuko bifatanyije n'abaturage bubaka amashuri. 

Rutayisire Christophe, n'umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu karere ka Gasabo ,mu kiganiro na hanga.rw yavuze ko hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubiruko ,muri Gasabo bakaba bahereye mu murenge wa Bumbogo bubaka amashuri, ati:''Ubukorerabushake, Umusingi w'iterambere, niyo nsanganyamatsiko yacu y'uku kwezi, hano kuri site ya Nyagasozi twubatse amashuri tuzanakomereza n'ahandi, gahunda yacu izarangira dukoze ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere".

Uwase Hyvette n'umukobwa waturutse mu kagari ka Kinyaga, akaba ari umukorerabushake yabwiye hanga.rw ko yishimiye uruhare we mu musanzu wo kubaka igihugu, ati:''Ubu ndishimye kuba mfite imbaraga nkazikoresha nubaka igihugu n'ikintu kishimisha, nabo nasize mu rugo ndabakangurira kwifatanya natwe kuko ntawe dusigana uzaze kutwubakira amashuri atari twe, twese biraturaba ubutaha ndabasaba bazaze ari benshi". 

Mu murenge wa Bumbogo, hateganyijwe kubakwa ibyumba by'amashuri 126 ,ubwiherero 162, muri byo ibyumba 86 bigeze igihe cyo gusakarwa, mu mpera z'ukwezi kwa 10 uyu mwaka imirimo yo kubaka iraba igeze kumusozo nkuko byasobanuwe na Deo Rugabirwa, unakangurira abaturage ko ibi bikorwa byose bibareba bakwiye kwitabira buri wese akagira uruhare yunganira ingengo y'imari ya leta atanga umusanzu hubakwa ibyumba by'amashuri bizigirwamo abana ba banyarwanda.