Home Read Content

Kamonyi:Akajagari mu bucukuzi bw'amabuye bituma bamwe bagambanira abandi hatangwa Ruswa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika, mu Kagari ka Nyamabuye,mu Ntara y'Amajyepfo, haravugwa ubugambanyi mu bacukuzi b'amabuye biterwa na Ruswa ngo n'ikimenyane.

Kamonyi:Akajagari mu bucukuzi bw'amabuye bituma bamwe bagambanira abandi hatangwa Ruswa

kuwa 1/10/2020 hanga.rw yasuye ibi bice dusanga ubuyobozi bwarafunze ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha, abahaturiye babwiye hanga.rw  ko ari akarengane kuko uwafungiwe afite ibyangombwa byose bisabwa mu bucukuzi nkuko nawe yabigaragarije hanga.rw, avuga ko hari ikindi kirombe gikora nkabo cyadikanyije niki cyafunzwe ,biravugwa kandi ko hagati yibi birombe byombi harimo ikindi kirombe giherutse kugwamo umuntu witwa BARYANINGWE.


Bavuga ko  ibuye rya muhanukiye ahita apfa, undi bari kumwe ari mu Bitaro bya REMERA RUKOMA. 

Uyu ny'iri kirombe yaguyemo wanatorotse yitwa TUYISENGE François biravugwa ko yatorotse, gusa harashyirwa mu majwi umukozi ushinzwe ubucukuzi murako gace mu kunaniza abacukuzi abaka ruswa ,bavuze ko yitwa Kabarisa.

Tuyizere Tadeyo ,umuyobozi w'akarere ka Kamonyi w'umusigire yabwiye hanga.rw ko iki kibazo akizi, gusa arahakana ko nta kagambane gahari abafungiwe nta byangombwa byuzuye bafite, ati:''Ikibazo kiri mu bacukuzi bamwe bakora birengagije amabwiriza bahawe, nta bwo twabihanganira bacukura bangiza ibidukikije, ikirombe cyafunzwe nyiracyo nta bwishingizi bw'abakozi agira". Uyu muyobozi avuga ko abari gukora nabo bazabasura nibasanga nabo barenze kumabwiriza bazafungirwa.