Home Read Content

Gasabo-Gisozi:Abaturage bifatanyije n'ubuyobozi mu muganda hakurwaho Iyarara

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abaturage b'imidugudu igize utugari twa Ruhango na Musezero, mu karere ka Gasabo ,umurenge wa Gisozi, uyu wa 3/10/2020 bazindukiye mu muganda hakurwaho iyarara.

Gasabo-Gisozi:Abaturage bifatanyije n'ubuyobozi mu muganda hakurwaho Iyarara

N'igikorwa cyatangiye ku isaha ya saa Moya, mu bice bitandukanye hanga.rw yageze abaturage bavuze ko bashimishijwe n'uburyo abayobozi baje kwifatanya nabo batoragura amashi n'indi myanda yandagaye muri za rigore, ati:''Uyu muganda wadushimishije, nta kiza nko kubona gitifu yunamye mu gisimu atoragura amashashi atagizemo uruhare kuhashyira, twe nk'abaturage biradushimisha ko abayobozi baduha amategeko baza no kuyashyira mubikorwa, uyu muganda wadushishije kuko hakuweho imyanda yatubangamiraga". 


Leoncie Mukankurunziza, Gitifu w'akagari ka Musezero yabwiye hanga.rw ko umuganda wibanze mu bice byagaragaragamo iyarara, ati:''N'umuganda wakanguriwe abaturage bose, nk'ubuyobozi twaje kuwutangiza n'igikorwa

kizahoraho aho buri wese azita ku isuku yaho atuye".


Iki gikorwa cyanabereye mu kagari ka Ruhango, abaturage bashyize hamwe ariko bategeranye ngo birinda kwandura cyangwa kwanduzanya Covid-19 bakusanya iyarara ryagaragaraga ku nyengero z'imihanda n'ibisambu bidatuwe harimo n'ishyamba.