Home Read Content

Ruhango:Harimo gushakishwa umusore watorotse amaze guhondagura Se afatanyije na Nyina

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Akarere ka Ruhango,Umurenge wa Ntogwe,Akagali ka Gako,Umudugudu wa Kamakara,mu ntara y'amajyepfo, harashakishwa umusore wahohoteye Se afatanyaje na Nyina, nyuma akaza gutoroka inzego z'umutekano.

Ruhango:Harimo gushakishwa umusore watorotse amaze guhondagura Se afatanyije na Nyina

Nahayo Jean Marie Umunyabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ntongwe yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na hanga.rw ,Ati" Yego nibyo Umusore w'imyaka 19 witwa Ntawuhigimana Faustin afatanyije na nyina umubyara bakubise se witwa Minani Andre arakomereka ariko bitari cyane, bapfaga ikibazo cy'amasambu".


Yakomeje avuga ko aya makimbirane amaze igihe ariko nkuko yabibwiwe n'umuyobozi w"umudugudu wa Kamakara,Ati" Twoherejeyo Dasso kureba iby'iki kibazo ,ariko uwo musore arabacika aracyashakishwa ngo ashyikirizwe RIB ku girango ibibazwe".


Aya makimbirane ngo amaze igihe kirekire, Si ubwambere Gitifu abagire inama,nibiba ngombwa bazatandukane aho kugirango umwe azice undi. Nkuko byabaye mu gitondo cyo kuri uwa wagatanu, tariki ya 2/10/2020.

0