Home Read Content

Inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kwiyongera mu karere

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Year(s) ago

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na komite ishinzwe politiki y’ifaranga mu bihugu by’akarere k’Afurika y’iburasirazuba yerekana ko inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kwiyongera mu mabanki y’ubucuruzi yo muri aka karere.

Inguzanyo zitishyurwa neza zikomeje kwiyongera mu karere

By’umwahariko inguzanyo zihabwa abahinzi, abacuruzi n’abantu ku giti cyabo ngo nizo zikomeje kutishyurwa neza nkuko bikwiye mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi.

Ni ikibazo ngo cyatumye amabanki y’ubucuruzi muri ibi bihugu agabanya umuvuduko wo gutanga inguzanyo cyane cyane mu bikorera n’abahanzi, hagamijwe kwirinda ko umubare w’abambura izi banki ukomeza kwiyongera.

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ahubwo abasaba izi nguzanyo biyongereye nkuko biherutse kwemezwa na banki nkuru y’igihugu BNR.

BNR iherutse kugaragaraza umubare w’abikorera basabye inguzanyo mu mabanki wiyongera ku kigero cya 13,9% mu mwaka ushize wa 2017, mu gihe mu mwaka wari wabanje banganaga na 9,1%.

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0