Home Read Content

Huye-Rusatira:Umugabo yishe umwana we muto amuziza inyama yari ajabuye mu nkono

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu karere ka Huye, umurenge wa Rusatira, akagari ka Buhimba, umudugudu wa Mucunda, intara y'amajyepfo, umugabo witwa Rucogoza Jean Damascene, yishe umwana we muto amuziza inyama yari ajabuye mu nkono.

Huye-Rusatira:Umugabo yishe umwana we muto amuziza inyama yari ajabuye mu nkono

Abaturage babwiye hanga.rw ko bababajwe n'uburyo umugabo yiyicira umwana, abaganiriye na hanga.rw ubwo yageraga mu rugo ,uyu wa 20/9/2020 bavuye gushyingura uyu mwana, baragaraje agahinda bafite, ati:''Turi mugahinda twarize twihanaguye, uyu mwana yatubabaje yaragejeje igihe cyo gutangira amashuri abanza, tuvuye kumushyingura naruhukire mu mahoro". Bavuga ko uyu mugabo yashakanye n'uwitwa Dancial bafitanye abana 6, ariko ntabwo bari bakibana baratandukanye, uyu mwana witwa Byishimo yashyinguwe mu rimbi rwa Kinkanga. Naho Rucogoza Jean Damascene wamwishe akoresheje inkoni afungiye kuri RIB station ya Rusatira nkuko byemejwe na Murangira Thiery umuvugizi wa RIB mu kiganiro yagiranye na hanga.rw ,aho yavuze ko Rucogoza afunzwe akurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umwana w'imyaka 12, aho yaguye mu bitaro bya kaminuza I Butare. 

0