Home Read Content

Rulindo:Umwalimu amaze ukwezi afungiye Shyorongi azira gusuzugura Youth Volunteers

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Umwalimu mu mashuri yisumbuye, witwa Mpayimana François ,ushinzwe amasomo kuri GS NGARAMA, yagiranye ikibazo n’umu Youth volunteer none amaze ukwezi afunzwe azira kumusuzugura, yafunzwe tariki ya 18/8/2020.

Rulindo:Umwalimu amaze ukwezi afungiye Shyorongi azira gusuzugura Youth Volunteers

Uyu mwalimu atuye mu kagari ka Mukoto, umudugudu wa Buvumo, umurenge wa Bushoke, akarere ka Rulindo, intara y'amajyaruguru.

Hanga.rw yaganiriye n'umugore we uyu wa 19/9/2020 avuga ko amaze igihe asiragira ku murenge wa Shyorongi abaza icyo umugabo we azira bakamubwira ko yasuzuguye umwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake mu kurwanya Covid-19 bazwi nka youth volunteers. Ati:''Numva bavuga ko yagiye kureba inyubako z'amashuri ,umwe mu rubyiruko rw'abakorera bushake amunyuraho adakarabye intoki ,nuko ajya kumurega kuri polisi ya Shyorongi ,komanda aramuhamagara ahita amufunga, hashize ukwezi twaramubuze ''. Uyu mubyeyi Arimo gutakambira inzego z'ubuyobozi zitandukanye ngo umugabo we afungurwe abayeho bigaranye kuko umugabo yamusigiye abana batatu kubitaho wenyine bigoye. 

Kayiranga Emanuel uyobora akarere ka Rulindo hashize igihe yemereye hanga.rw ko  iyi nkuri ariyo. Yemeje ko uyu mwalimu afunzwe azira gusuzugura umwe mu ba youth volunteer. Gusa yemeye ko agiye kugikurikirana, uyu wa 19/9/2020 hanga.rw yongoye kumubaza uko yabikemuye, ubutumwa hanga.rw yamwandikiye kuri what's App yayisomye ntiyagira icyo asubiza. 

0