Home Read Content

Rwamagana: Bane bari bamaze amasaha 72 baragwiriwe n’ikirombe bakuwemo ari bazima

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Year(s) ago

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, abantu bane bari bagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga bakuwemo bakiri bazima nyuma y’amasaha 72 bari bamazemo, ariko banegekaye.

Rwamagana: Bane bari bamaze amasaha 72 baragwiriwe n’ikirombe bakuwemo ari bazima

Amakuru aravuga ko aba bagabo bamanutse mu kirombe mu gitondo cyo kuwa gatandatu ahagana saa tatu, bageze nko muri metero 180 uvuye aho binjiriye igisimu kirabagwira, nk’uko abaturage babivuga.

Imirimo yo kubashakisha muri iki gitondo cyo kuwa kabiri taliki ya 03/04/2018 mu ma saa mbiri yaje kubageraho, ni nyuma y’amasaha 72 bari bamaze mu nda y’isi, bakurwamo bakiri bazima.

Kugira ngo baboneke Leta yohereje imashini, zifatanya n’abaturage gucukura aho bakekaga ko bagwiriwe n’igisimu, babageraho babakuramo.

Amakuru atugeraho  aravuga ko basohotse banegekaye cyane, barembye kubera n’iminsi bari bamaze batarya, ariko ngo nta bimenyetso by’ihungabana bagaragazaga cyane.

Bagikurwamo bahise bajyanwa ku bitaro bikuru by’akarere ka Rwamagana biri mu mujyi wa Rwamagana ku buryo nta n’igihe kinini bamaranye n’imiryango yabo.Aha i Ntunga hacukurwa itini, hari ibisimu n’ibirombe bimaze imyaka irenga 30 byasizwe na Kompanyi z’Ababiligi bitigeze bisibwa.

Imurimo wo kubakura mu gisimu wari ugoranye.

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0