Home Read Content

Gasabo-Gisozi:Bahangayikishijwe n'umwanda uturuka mu ishyamba aho abaturage bikoreye ikimoteri kinyuranye n'icya Nduba

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Abaturage bo mu murenge wa Gisozi, umugugudu wa Ntora, akagari ka Ruhango, akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali, babwiye hanga.rw ko bugarijwe n'umwanda cyane umunuko uturuka mu ishyamba aho abaturage bikoreye ikimoteri.

Gasabo-Gisozi:Bahangayikishijwe n'umwanda uturuka mu ishyamba aho abaturage bikoreye ikimoteri kinyuranye n'icya Nduba

Abaganiriye na hanga.rw, uyu wa 16/9/2020 bavuze ko banenga isosiyeti yitwa Indatwa itwara imyanda aho umujyi wa Kigali wateganyije i Nduba itagera mu ngo zabo, hari abatifuje ko dushyira  mu nkuru amazina yabo bagize, bati:''Hano mu mudugudu  wa Ntora, twabuze udutwarira imyanda duhitamo kwikorera icyacu kimoteri mu ibanga,  abatuye ino mu ijoro ducunga ubuyobozi tukajugunyaho imyanda, ariko imaze kuba myinshi byatangiye kunuka umunuko uraturembeje". Nubwo bamwe aribo ngo bashyira imyanda mu ishyamba hari n'abavuga ko batayihashyira ari nabo barimo gutakambira ubuyobozi ngo bafashwe imyanda ihakurwe babashe kubona umwuka mwiza. Musasangohe Providence, uyobora umurenge wa Gisozi, yabwiye hanga.rw ko agiye koherezayo umukozi ushinzwe isuku gukemura iki kibazo.