Home Read Content

Nyarugenge-Muhima:Hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kurwanya abasambanya abana n'ubuzererezi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu karere ka Nyarugenge ,umujyi wa Kigali, hatangijwe ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa ryo gusambanya abana b'abangavu ,ndetse no kurwanya ubuzererezi bw'abana mu muhanda, hamwe n'ubukangurambaga kuri Mutuel de Sante .

Nyarugenge-Muhima:Hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kurwanya abasambanya abana n'ubuzererezi

N'igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Muhima, Uyu wa  15/09/2020  guhera saa 08h40 kugeza saa 10h00 mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Muhima .

Hatanzwe ikiganiro kigendanye n'icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa ryo gusambanya abana b'abangavu ndetse no kurwanya ubuzererezi bw'abana bo mu muhanda hamwe na Mutuel de Sante.

Iki kiganiro kikaba cyatangiriye mu Murenge wa Muhima, aya Mahugurwa yatangijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire Bwana KAZUBWENGE Joseph ,washimiye abitabiriye n'abaje gutanga ibiganiro atangiza ibiganiro abaha ikaze.

Mubayoboye ibi biganiro ku rwego rw'Akarere ka Nyarugenge Hari ,KALISA Jean Sauveur ,Umukozi ushizwe imiyoborere myiza,hamwe na IP Shadarack Munyakazi (DPCEO) nibo batanze ikiganiro.

Zimwe mu ngamba zafashwe ,nyuma yuko hagaragaye ko ikibazo cyo gusambanya abana b'abangavu gihangayikishije isi ndetse n'u Rwanda muri rusange ,hasabwe ko hashyirwamo imbaraga mu kurwanya iki cyaha hakorwa ubukangurambaga, abaturage basobanurirwa ingaruka z'iki cyaha kigira muri Sosiyete. Ikindi nuko umuturage yibukijwe ko agomba kuba ijisho ry'umwana w'umuturanyi we, kuko umwana n'uwa buri wese mu gukurikirana uburere bwe.

Banasabye ko gushyira mu bikorwa amategeko ahana abakoze iki cyaha cyo kwangiza abana byashyirwamo imbaraga. Harimo kwibutsa abaturage ko ababyeyi ari inshingano zabo zo kwita k'uburere bw'abana babo.

Ibindi bemeranyijwe, ni gukomeza kurinda abana kuzerera mu muhanda,Gukora ubukangurambaga kuri Mutuel de sante kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza.

Hongewe gutangwa inama ko ukodesha ny'iri nzu yagombye kujya amwibutsa kugura Mutuel de Sante mbere yo kwakira amafaranga y'ubukode.

Iyi nama yasojwe bemeranyijwe, gukorera hamwe no guhanahana amakuru, kuburyo bazesa imuhigo biyemeje 100%.