Home Read Content

Nyarugenge:Dasso irashimirwa uruhare igira mu bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (Dasso), Mu karere ka Nyarugenge rurashimirwa uruhare rugira mu bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage, barashimirwa nyuma yokoroza umuturage no kumuremera ibyo kurya wari mu kiciro cya mbere cy'ubudehe wo mu murenge wa Kigali.

Nyarugenge:Dasso irashimirwa uruhare igira mu bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage

N'igikorwa cyabereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kigali, uyu wa Kabari tariki ya 15/9/2020 kitabirwa n'umuyobozi w'akarere wungirije, Shutiraguma Experance, wari n'umushyitsi mukuru. Mu ijambo yatanze ku baturage bahatuye ariko bacye hirindwa kwegeranya abaturage kubera icyorezo cya Covid-19 ,yabasabye kuba intangarugero mu bikorwa bibateza imbere, ahereye kuri uyu musaza wahawe inka, yavuze ko iyi nka atari iye wenyine, ati:''Iyi nka niyanyu mwese, umuco mwiza twatojwe na perezida Kagame, nuko tuba imfura tukorozanya, uyu waremewe na Dasso nibyara azitura undi ,nawe yiture undi kugeza mwese ibagezeho ikazamura imibereho yanyu ". Ikiganiro uyu muyobozi yahaye  hanga.rw yashimye Dasso, ati:''Ndashimira Dasso nk'urwego rudufasha kubungabunga umutekano, iyo bakoze ibikorwa nk'ibi byo kuzamura n'imibereho myiza mu baturage biradushimisha, niyo mpamvu tuba twaje kubashyigikira, iki n'igikorwa nk'ubuyobozi tubashimira bituma n'abaturage babagirira ikizere". Thomas Gasana, umuyobozi wa Dasso mu karere ka Nyarugenge, yabwiye hanga.rw ko ubu bufasha bageneye umuturage bwavuye mu bushobozi bishatsemo,Ati:''Twe buri gihembwe twishakamo ubushobozi hanyuma tukabuhuza tukareba abaturage bafite ibibazo byihariye tukabagezeho ubufasha''.  Yakomeje agira, ati:''Uyu munsi twaje koroza umuryango twabonaga ubayeho mu buzima bugoye, twabahaye ibyo kurya, ibikoresho by'isuku, n'ibindi bitandukanye ,cyane inka niyo twashyizemo imbaraga ngo abone agafumbire, n'amata abana babashe gubona amata". Uyu muyobozi wa Dasso yasoje asaba n'abandi kwihangana kuko ibikorwa birakomeje, uko ubushobozi buzagenda buboneka bazabageraho, uyu munsi yavuze ko iki gikorwa cyabatwaye asaga ibihumbi magana ane y'u Rwanda (400,000rwf).

Gafuraha Selestin, umusaza waremewe n'umuryango we w'abantu 6 yashimiye Dasso cyane, ati:''Ndashimira dasso yanzirikanye, iyi nka bampaye n'itagiriro ry'ubukire, nzayifata neza, nyuma nanjye n'iture abandi". Uyu musaza yasoje ikiganiro na hanga.rw, agira,ati:'Mugende  mumbwirire Perezida Paul Kagame ko shimiye dasso, umuco mwiza yabatoje wo gukunda abaturage wangezeho"Imana ibahe umugisha...