Home Read Content

Gasabo-Remera:Abimuwe Kangondo ya 2 barashima ibiganiro bagiranye n'ubuyobozi bwanabahaye andi mafaranga y'ubukode

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Ubuyobozi bw'umurenge wa Remera, buravuga ko bwagiranye ibiganiro n'imiryango y'abaturage bimuwe Kangodo ya 2, abo bwari bugamije kubasobanurira gahunda yo kubaha ingurane igeze, abaturage nyuma y'ibiganiro babwiye itangazamakuru ko bishimye kandi banyunzwe n'ibiganiro bagiranye n'ubuyobozi, gusa basaba yuko gahunda yo kubimurira aho bita Busanza yakwihutishwa barambiwe ubukode.

Gasabo-Remera:Abimuwe Kangondo ya 2 barashima ibiganiro bagiranye n'ubuyobozi bwanabahaye andi mafaranga y'ubukode

N'ikiganiro Karamuzi Godfrey  uyobora uyu murenge ya giranye n'abaturage, uyu wa Kabiri tariki ya 15/9/2020 ari Kumwe n'inzego z'umutekano. Bimwe mubyo yibanzeho n'ugusobanurira abimuwe mu bice by'ibishanga n'amanegeka aho gahunda yo kubimurira mu mazu bubakiwe mu Busanza igeze, kimwe mu babazo byagaragarijwe uyu muyobozi ,nuko barambiwe ubukode kandi bifuza ko amafaranga bahabwa y'ubudode ya kwiyongera. Mu kiganiro n'itangazamakuru, Karamuzi yagize ati:''Twaje hano Kangondo , tugamije gusobanurira abaturage aho gahunda yo kubaha ingurane igeze, no kubaha amakuru kuko harimo adafite amakuru bumva ibihuha bigatuma basa nkaho bigaragabya kandi ubuyobozi buhari , icyo tubasabye bafite komite yatowe ibahagarariye twemeranyije ko bazajya baza tukaganira hamwe ibibazo bafite tukabiha umurongo, usibye ko nta byacitse kuburyo bahuruza ubukode bemerewe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bubageraho, uyu munsi kuri za konti zabo barara bahawe andi mafaranga y'ubukode bw'amezi abiri".

Nyuma y'ibiganiro abaganiriye na hanga.rw bavuze ko bashimye kuba umurenge wabasuye ukaba ubahaye ikizere ko gahunda yo kubona ingurane ihari ,bari bazi ko bambuwe n'umushoramari ugiye kuhashyira ibikorwaremezo bijyanye n'icyerekezo cy'umujyi wa Kigali. Ibi biganiro bibaye nyuma yaho hari bamwe mu baturage bigeze kugaruka aho bimuwe bashaka kuhashinga amahema bavuga ko batakibona amafaranga bemerewe y'ubukode n'ubuyobozi. Karamuzi yasabye aba baturage kureka gukora ibi kuko bitemewe n'amategeko, asaba ko uzajya agira ikibazo kihariye yabagana, iyo kibarenze nawe agikorera ubuvugizi cyigahabwa umurongo kigacyemurwa n'ubuyobozi bukuru.