Home Read Content

Nyarugenge-Biryogo:Umunyerondo wahohoteye umuturage Dosiye ye RIB igiye kuyishyikiriza Ubushinjacyaha

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

RIB yatangaje ko irimo gukora dosiye y'umunyerondo wahohoteye umuturage bikamuviramo kuvunika akaguru, byabereye mu kagari ka Biryongo, uyu wa 10/9/2020 mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali.

Nyarugenge-Biryogo:Umunyerondo wahohoteye umuturage Dosiye ye RIB igiye kuyishyikiriza Ubushinjacyaha

Kurubuga rwa Twitter, RIB isubiza umuturage wabahaye amakuru yaho umunyerondo yahohoteye umuturage , yamusubije igira, iti:''Turabamenyesha ko umunyerondo witwa Munyaneza Claude watumye Bisetsa Sadate asimbuka akavunika ukuguru,mu murenge wa Nyarugenge yafashwe akaba ari gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha". RIB isoza ivuga ko uwavunitse yagejejwe kwa muganga arimo kwitabwaho n'abaganga.