Home Read Content

Gasabo:Polisi yataye muri yombi abashinzwe umutekano bakubise umuturage bamuziza kwica amabwiriza yo kurwanya covid-19

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Nyuma y’iminsi micye Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ubutebare bagaragaje ko imbaraga z’umurengera abashinzwe umutekano bashyira mu kubahiriza amabwiriza n’amategeko zidakwiye, Polisi y’u Rwanda ivuga ko yataye muri yombi abashinzwe umutekano bagaragaye bakubita umuturage bamuziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Gasabo:Polisi yataye muri yombi abashinzwe umutekano bakubise umuturage bamuziza kwica amabwiriza yo kurwanya covid-19

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti : "Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo".

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abitwaza gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bagahohotera abaturage, batazigera bihanganirwa. Aha bagira bati : "Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe."

0