Home Read Content

Gasabo-Gisozi:Hafunzwe inzu zahindutse utubari zakorerwagamo n'uburaya bigateza umutekano muke

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu Kagari ka Ruhago, mu Mudugudu wa Kanyinya ,umurenge wa Gisozi ,mu Karere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwafunze inzu zahinfutse utubari, kuko zitubahirizaga amabwiriza yashyizweho na Leta yo kurwanya covid-19.

Gasabo-Gisozi:Hafunzwe inzu zahindutse utubari zakorerwagamo n'uburaya bigateza umutekano muke

Ni kuri uyu wa Kabiri ,taliki ya 08/09/2020, ubwo itangazamakuru rya hanga.rw  twageze mu Kagali ka Ruhago mu Mudugudu wa Kanyinya,umurenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali.

Twasanze inzego z'ubuyobozi zafashe icyemezo cyo gufunga amazu yacururizwagamo inzoga yarabaye  utubari binyuranyije n'amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya covid-19 , utu tubari twatezaga  n'umutekano muke uturuka ku businzi n'uburaya bigaragara cyane muri uyu mudugudu wa Kanyinya .

Hashize iminsi imodoka y'irondo ya Gisozi ,iherutse kuhakatira bakayitera amabuye, bakayihungisha shishitabona nkuko twabwiwe n'umwe mubashinzwe umutakano utufuje ko dushyira izina rye mu nkuru, aya mazu yafungwaga hakoreshejwe imashini isudira yazanywe n'ubuyobozi kuko byagaragaraga ko aba bacuruzi bari barakuyeho udukondo tujyaho ingufuri kugirango ubuyobozi nibubasanga mu makosa bubure uko bubafungira.

Mu kiganiro umukuru w'uyu mudugudu yavuze ko aka gace kiganjemo indaya ndetse zimwe zize amayeri yo gucuruza ibiryo zijijisha ngo zibone uko zicuruza inzoga nazo zicuruza. Abaturage babwiye hanga.rw ko bishimye ko bagiye kubona umutekano nyuma yaho bafunze utubari twatezaga umutekano mucye.