Home Read Content

Gasabo-Jali:Irondo ryafashe umutubuzi wiyitaga umukozi wa Sosiyeti z'itumanaho

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 03/09/2020, mu Kagali k'Agateko, ho mu Murenge wa Jali ,akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, abanyerondo bafashe mugabo witwa HAFASHIMANA Celestin bivugwa ko yari yatuburiye umukobwa witwa uwifashije Jeanne amwizeza ko ari umukozi wa sosiyeti z'itumanaho.

Gasabo-Jali:Irondo ryafashe umutubuzi wiyitaga umukozi wa Sosiyeti z'itumanaho

Uyu mukobwa  wari ugiye gutuburirwa afite imyaka 18, uyu mugabo yamubwiraga  ko agiye kumugurisha simikadi ya Airtel birangira amubwiye ko simukadi yemerewe zuzuye amusaba ko ngo ya zimuborokera(kuzifunga) ,amwizeza ko ari umukozi wa MTN na Airtel(Angent) nk'uko yari afire imyambaro 2 (Jules)imwe ya Airtel indi ya MTN, gusa byagaragaraga ko afite bagi ya Airtel yanditseho amazina ya HAFASHIMANA Celestin nubwo ntawakwemeza ko ayo mazina ye kuko nta rangamuntu yarafite.

Nyuma yaje kwegera inzego z'ubuyobozi ko yemera icyaha kandi ko asubiza ayo mafaranga angana n'ibihumbi 5000 ,aho yagize ati"Ntuye ku kinyoni, nkorera Nyabugogo naje ngurisha simukadi za Airtel naranguye kandi mfite umugore wenda kubyara, aho kugirango mfugwe wenda mareyo n'iminsi 3 reka nyasubize.Ibi biravugwa ko hari undi mudamu cyangwa umukobwa tutabashije kumenya wahuye n'abantu kuri uyu munsi mu gitondo arira avuga ko yahuye n'abantu bacuruza simukadi bagafata terefoni ye akaba abuze amafaranga yarafite kuri konti ye ya MTN Mobile maney.

Numero bivugwa ko yoherejwe amafaranga yamatuburiye ni  0780619841 nyuma yibibyose hanga.rw twahamagaye iyi numero ikoreshwa ubutubuzi yitabwa na Celestin avuga ko afite abo bakorana muri ibyo bikorwa.