Home Read Content

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’urubyiruko

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko ikorabuhanga rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y'urubyiruko rwihariye umubare munini w'abatuye isi.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’urubyiruko

Ibi umukuru w' igihugu yabivugiye mu nama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda ebyiri zigamije iterambere ry' urubyuriko.

Izo gahunda ni Generation Unlimited  ifatwa nk'icyerekezo cy'urubyiruko muri 2030 ikaba iharanira iterambere ry'urubyiruko mu bijyanye n'uburezi ndetse no kwihangira imirimo ndetse na Giga Connect igamije gutuma buri shuri rigeramo internet no gufasha abakiri bato kubona amakuru no gukora amahitamo.

Muri iyi nama yitabiriwe n'umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guteress, Perezida Kagame umwe mu bayoboye gahunga ya Generation unlimitted yagaragaje ko Afurika itasigaye inyuma muri  izi gahunda.

RBA

0