Home Read Content

Ruhango:Amaze iminsi 2 atarya afungiye ku murenge azira kutambara agapfukamunwa, minisitiri abasuye baramumuhisha

User Image Tuyikuze  Hodali 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Havugimana Gaspard w'imyaka 34 afungiye ku murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango kuva tariki 29 kanama 2020 azira kutambara agapfukamunwa ,akabura amande yaciwe.ngo kuva yafungwa ntarabona ibyo kurya no kunywa .

Ruhango:Amaze iminsi 2 atarya afungiye ku murenge azira kutambara agapfukamunwa, minisitiri abasuye baramumuhisha

Uyu mugabo yabwiye hanga ko bamufatiye muri vunga mu murenge wa mbuye agiye kuhingira  umuntu abereye mu nzu.Afungirwa ku murenge wa Mbuye ariko tariki ya 31 kanama ubwo minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu prof Shyaka Anastase yasuraga Akarere ka Ruhango yimuriwe mu kazu gatoya Kari hafi y'umurenge wa Mbuye kugirango minisiteri atamubona, arinaho hanga yasanze afungiye.

Yagize Ati" Bamfatiye muri vunga nibagiwe kwambara agapfukamunwa, bamfungira ku murenge ariko kuva nahagera sindarya ntanumuntu urangeraho".

Avuga ko yatakambiye  ubuyobozi bw'umurenge wa Mbuye   ngo bamubabarire bamurekure  ntibyakunda.

Ati" Ndatakamba ngo bambabarire bimpaye isomo, sinzongera gusokoka mu nzu ntambaye agapfukamunwa akanyafu ndakumvise".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars avuga ko yamubonye bakavugana igihe gito ariko ntabyiteho kuko yarafite akazi kenshi ngo ariko aracyekako bamurekuye.

Ati" uwo muturage twabonanye gato ariko sinabyitaho kuko narimfite akazi kenshi ariko ndacyekako hano ntamuntu uhafungiye kuko twebwe ntidufunga, umuntu dufashe atambaye agapfukamunwa acibwa amafranga 1000 nkuko njyanama y'umurenge yabigennye".

Akomeza avuga ati" Ibyo kumuhungisha minisitiri ntabwo aribyo ahubwo twacyekaga ko sale yarafungiyemo ishobora gukoreshwa biba ngombwa ko tumwimurira hariya mwamusanze".

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens  yabwiye hanga ko abayobozi bazi aho bafungira umunyacyaha Kandi icyo akaba atari icyaha cyatuma umuntu afungwa dore ko n'ibihano akarere kashyizeho nta gifungu kirimo.Uyu muturage aratakambira izindi nzego ngo arenganurwe afungurwe.