Home Read Content

Muhanga: Abashomeri barishimira amahugurwa bahawe na GIZ babifashijwemo n'akazi kanoze access

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Year(s) ago

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 werurwe 2018 kugeza tariki ya 28 werurwe 2018 umuryango mpuzamahanga GIZ kubufatanye n’ umuryango nyarwanda utari uwa leta ufasha guhuza abashomeri barangije amashuri bari gushakisha akazi n’abatanga akazi bashoje amahugurwa yigisha uko bashaka akazi .

Muhanga:  Abashomeri barishimira amahugurwa bahawe na GIZ babifashijwemo n'akazi kanoze access

Muri ayamahugurwa yahuje abashomeri 60 bashakisha akazi bize graphic design (ubugeni bukoresha imashine), ikoranabuhanga (IT), ubwubatsi (construction), gutunganya imiyoboro y’amazi plumbing n’ubukerarugendo no gukora muri hoteri (Tourism and Hotel Management).

Ubwo umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa n’itumanaho mukazi kanoze Nicolas Emane yaganiraga n’umunyamakuru wa hanga yagize ati’’ nyuma yo kubona ko abashomeri bagenda biyongera umunsi ku wundi twatekereje ukuntu twahuza abashaka akazi hamwe n’abagatanga kugirango baganire hanyuma abashomeri bamenye neza ibyo abakoresha bakurikiza batanga akazi n’uburyo akazi gashakwa’’

Yakomej avuga ko  bahurije hamwe abashakisha akazi baturutse muri Kigali employment center, Musanze employment center na Ruhangoyego center bahura n'imiryango 15 itanga akazi kugirango baganire uburyo bashakisha akazi nibikenewe kugirango umuntu abone akazi.

Umunyamakuru  yakomeje iganira kandi na Indongo Manager for reaserch muri Namibia training authority umufatanyabikorwa w’Akazi kanoze waje kuganira n’abashaka akazi amutangariza  ko amaze imyaka itatu akora mubijyanye no guhuza abashaka akazi nabakoresha akaba yarabonye bitanga umusaruro kuburyo bushimishije kuberako aya mahugurwa arema ihuriro rikomeye hagati y’abashakisha akazi hamwe n'abagatanga akaba ashaka no kuzatangiza gahunda nkiyo mu gihugu cye cya Namibi.

Umunyamakuru  yaganiriye kandi na NIYONTEZE Pacifique umwe mu bitabiriye amahugurwa wize ibijyanye na graphic design (ubugeni bukoresheje imashine) agira ati’’ mbere yuko nza hano mumahugurwa nashatse akazi inshuro nyinshi ariko simbashe kukabona simenye impamvu ntakabona ariko nyuma yo kwitabira ayamahugurwa nasanze impamvu ntakabonaga aruko nagasabaga nabi ubu nasobanukiwe neza uburyo akazi gasabwa nkaba mfite ikizere cyuko ngiye guhindura uburyo nasabaga akazi nkaba nizeye neza ko nzahitankabona’’

UWIMBABAZI Alice witabiriye amahugurwa yize ibijyanye n’ubwubatsi adutangariza uko yabonye aya mahugurwa agira ati’’ Maze kubona ko kurangiza kwiga no kugira ubumenyi bwo gukora akazi bitandukanye kubera ko uburyo nakaga akazi nasanze nanjye ubwanye arijyewe ugatanga ntari kukiha kubera ko nakaga akazi ntakizere cyo kukabona nifitiye nta nabajye kwisuzuma ngo ndebe ko koko nujuje ibisabwa ngo mbone ako kazi yakomeje agira ati’’Nabonaga basaba impamyabumenyi mfite nkumva birahagije ariko nasanze yonyine itaba ihajyije’’

 UWITONZE Litha nawe yize ibijyanye no gutunganya imiyoboro y’amazi (plumbing)Yajyize ati’’ Nashatse akazi inshuro nyinshi ari bagenzi banjye bambwiye itangazo ry’akazi ariko nyuma yo kwitabira amahugurwa y’akazi kanoze nasobanukiwe neza ko aringombwa gusoma itangazo ukareba ibikenewe hanyuma ukisuzuma ukareba ko ubyujuje mbere yo kwihutira kudepoza ,wasanga utabyujuje ukabanza ukabyuzuza hanyuma ukazabona gushaka akazi aho guhora uzenguruka ushaka akazi kandi utujuje ibisabwa’’.

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0