Home Read Content

Rulindo:Imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 7 Day(s) ago

Mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yahariwe kwibuka kunshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, habaho ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Rulindo:Imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe

Ni muri urwo rwego,mu Karere ka Rulindo mu mpera z’icyumweru dusoje habaye igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge itandukanye igize aka  karere cyakozwe n’ingaga zombi (abagore n’urubyiruko) zishamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi, kikaba cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Rulindo.

Mu byatanzwe hakaba harimo ibikoresho by’isuku,ibiribwa, ibiryamirwa ndetse hanatanzwe n’ibikoresho bitanga urumuri byifashishije imirasire y’izuba ku miryango yari isanzwe idafite amashanyarazi, ingano y’ibyatanzwe byose ikaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba Miliyoni 2.

Hari n’umuryango wo mu murenge wa Murambi mu kagari ka Bubangu washyikirijwe inzu, uyu murenge wa Murambi akaba ari nawo igikorwa cyabereyemo ku rwego rw’Akarere.

Uwamariya Aloysia , umukecuru utuye mu Kagari ka Mvuzo mu murenge wa Murambi, aganira na hanga.rw yagize ati

“Uko mumbona mfite ibyishimo natewe no kubona abantu baza kunsura bakanzanira ibintu byinshi bitandukanye byo kumfasha none nkaba ndi nogucana amashanyarazi nari nsanzwe mba mukizima”.

Uyu mukecuru yakomeje ashimira cyane ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ati“ Ndashimira FPR Inkotanyi  yo yahagaritse Jenoside mu Rwanda, abanyarwanda bakongera kubana neza”.

Ibi bikaba byashimangiwe n’uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Murambi Nzamurambaho Frederick wagize ati

“ Ibi bikorwa biba biri gukorwa ni zimwe mu ntego umuryango uba wariyemeje gukora harimo imibereho myiza y’abaturage, ni muri urwo rwego rero ibikorwa nk’ibi biba birimo gukorwa.

Iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’abayobozi bo ku karere ka Rulindo barimo Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza Gasanganwa Marie Claire, Sibomana Erineste PMM w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere,Umuyobozi wa Ibuka mu karere Murebwayire Alphonsine, Uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Mukasibomana Marie Rose ndetse n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Imaniriho Julie.

Inkuru ya: BUCYIBARUTA Kabera Samson