Home Read Content

KARAMUZI Godfrey uyobora umurenge wa Remera arashimirwa n'abaturage ko yabubakiye ikiraro cyari kibahangayikishije

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Day(s) ago

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Remera,akarere ka Gasabo,umujyi wa Kigali,KARAMUZI Godfrey arashimirwa n'abaturage bo mu kagari ka Nyabisindu na Nyarutarama ko yabubakiye ikiraro bacaho n'amaguru cyari kibahangayikishije.

KARAMUZI Godfrey uyobora umurenge wa Remera arashimirwa n'abaturage ko yabubakiye ikiraro cyari kibahangayikishije

Abaturage baganiriye na hanga.rw ,kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/6/2020 bari mu gikorwa cy'umuganda udasanzwe witabiriwe n'abantu bacye mu rwego rwo kwirinda ubucucike hubahirizwa intera ya Metero mu mabwiriza yo kwirinda Covid-9 ,bavuze ko bishimye kandi bashimira n'umuyobozi w'umurenge wa Remera ,Mudahorishema Jean Baptsite yagize ati"Ubu turanezerewe, twaraye twumvise mu mamakuru ko Gitifu w'umurenge aza kutwubakira iteme turarana ibyishimo,aha hantu hari iteme riduhuza twe n'akagari ka Nyarutarama ariko imvura yararisenye twacaga mu mazi tukagiriramo impanuka,cyane abana bajyaga gushaka amazi nibo bari bahangayikishije,nta cyumweru cyashiraga hano nta mubyeyi cyangwa umwana uhavunikiye, ubu turishimye tunashimira umuyobozi wacu wahasuye akaba ahise utwubakira iteme,turanezerewe cyane".

KARAMUZI Godfrey, umuyobozi w'umurenge wa Remera yabwiye hanga.rw ko nyuma y'iminsi itatu bari mu gikorwa cyo kugenzura isuku no kureba ibibazo bibangamiye abaturage basanze hari ikiraro cyatwawe n'imvura gihuza kagari ka Nyabisindu na Nyarutarama biba ngombwa ko cyubakwa vuba,ati"Mu igenzura twakoze twabonye ko iteme ryacitse kandi rihuza abaturage ,twabonye baca mu mazi bishobora guteza impanuka nibwo twakoze umuganda wihutirwa wo kubaka iteme,ndashimira abaturage bitabiriye n'abitanze kugirango iki gikorwa kirangire,byose byakozwe nabo ubuyobozi buzakomeza kugenzura ko cyangirika tunateganya kubaka iteme rikomeye iri tuhashyize n'ibiti".Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage b'umurenge wa Remera kuba maso cyane muri iki gihe turimo cyo kurwanya covid-19 ko bakubahiriza amabwiriza yatanze,cyane yatunze agatoki abacuruza inzoga mutabiri baziko bibujijwe ababurira avuga ko uwo bazafata azabihanirwa by'intangarugero n'akabari ke gafungwe.