Home Read Content

Kigali:Imwe mu midugudu ya Kicukiro na Nyarugenge yashyizwe muri Guma mu rugo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc yatangaje gahunda ya guma mu rugo kuri imwe mu midugudu y’akarere ka Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19.

Kigali:Imwe mu midugudu ya Kicukiro na Nyarugenge yashyizwe muri Guma mu rugo

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020, hari imwe mu midugudu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, aho abaturage baho basabwa kuguma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15.

Imidugudu yashyizwe muri Guma mu rugo:

 Kamabuye, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro

 Zuba, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro

Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro

Rugano, Akagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo muri Kicukiro

Kadobogo, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge

Gisenga, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Itangazo ryavuye muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.