Home Read Content

Gasabo-Remera:Hafashwe ingamba zihoraho zo kunoza isuku bashingiye ku Isibo n'abajugunya ibishingwe mu bishanga bihanangirijwe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, hafashwe ingamba zihoraho zo kunoza Isuzu ushingiye ku isuku.

Gasabo-Remera:Hafashwe ingamba zihoraho zo kunoza isuku bashingiye ku Isibo n'abajugunya ibishingwe mu bishanga bihanangirijwe


KARAMUZI Godfrey ,umunyamahanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, ku wa gatatu tariki ya 24/6/2020 yabwiye hanga.rw barimo gukurikirana ahagaragajwe ibibazo by'isuku nkeye, ati:''Turi gukurikirana ahagaragajwe ibibazo by'isuku nkeya ,hafashwe ingamba zihoraho zo kunoza isuku muri quartier,dushingiye ku isibo". Uyu muyobozi avuga ko bashingiye ku isibo y'umudugudu kuko nibwo bizabafasha kugenzura urugo k'urundi,cyane bazibanda muduce tuziho ubucucike hatuwe cyane. 

Abaturage baganiriye na hanga.rw bo muduce tugaragaramo umwanda bavuze ko biterwa n'abamwe badafata amazi ava mu ngo zabo bigatuma ahera muri za rigore iyo amazemo igihe aranuka, bigatuma kubona isuku bibagora. Iki kibazo cyagaragajwe n'abaturage Gitifu yavuze ko agiye kubyitaho biza gukemuka vuba, ingo zose agiye kureba uko bafata amazi ava mu ngo zabo. Naho abajugunya imyanda mu nzira no mu bishanga ikunze guteza ikibazo agiye kubahuza na sosiyeti itwara imyanda bagirane amasezerano kuko benshi byagaragaye ko batazi Baheza itwara imyanda ku kimoteri cya Nduba

RELATED CATEGORY UBUZIMA