Home Read Content

Muhanga-Nyamabuye: Ingamba zo kwirinda Covid-19 zaradohowe

User Image Hodali   Tuyikuze Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Bamwe mu bacurizi n’abarema isoko ry’ umujyi wa muhanga ntibubahiriza ingamba zo kwirinda covid-19 , iyo uhageze usanga abaturage begeranye cyane harimo na bacururiza hanze y’isoko batambaye agapfukamunwa nkuko hanga.rw yabibonye ubwo yasuraga uyu mujyi kuri uyu wa 24 kamena 2020.

Muhanga-Nyamabuye:  Ingamba zo kwirinda Covid-19 zaradohowe

Abarema n’abacururiza mu isoko ry’umujyi wa Muhanga bavuga ko ingamba zo kwirinda   covid -19, bazizi ariko ugasanga batazishyira mu bikorwa, kuburyo usanga begeranye cyane bamwe nta n’udupfukamunwa bambaye ngo bacyeneye kuganirizwa bihagije.

 Sibomana Jeanne avuga ko bazi ingamba zo kwirinda covid-19, ariko ko bamwe bayifata nk’indwara isanzwe.  Yagize ati “Turabizi ko coronavirus ari ikibazo cyugarije isi ariko hari n’abatabiha agaciro, ducyeneye kuganizwa cyane nubwo ubuyozi bubikora ariko ntibihagije”.

Umuturage ukunda kurema isoko rya Muhanga cyane aho bakunda kwita mu kivoka no hanze y’isoko, usanga abantu bahacururiza begeranye cyane kandi bamwe batanambaye agapfukamunwa.  Avuga ko kurwanya Covid-19 muri Muhanga usanga byaradohotse kubera ko bumva nta muntu numwe wari wahaboneka wanduye iki cyorezo.

 Yagize Ati “Ingamba zaradohotse hano ku bantu baremera isoko,usanga begeranye  bamwe bambara agapfukamunwa ari uko babonye abayobozi. Turasaba ubuyobozi kongera ingufu kuko igeze hano muri Muhanga yatumara”.

Mukagatana Fortunee umuyobozi wungirije  w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko  ubukangurambaga bukorwa cyane. Ariko  iyo ugeze mubice bitandukanye by’umujyi usanga  ingamba z’ubwirinzi  zaradohotse   nubwo  ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwashizemo imbaraga.

 Yagize Ati “ Dufatanya n’abafanyabikorwa bacu gushishikariza ababagana kwirinda ,ariko tugiye kubishyiramo imbaraga ndetse tuzongera n’umubare  w’urubyiruko  rudufasha mu bukangurambaga ‘Youth volonteers” kuko abodufite kugeza ubu badahagije”. Yakomeje avuga ko bidakwiye ko bakomeza kubazwa  cyangwa kubaza abayobozi b’isoko impamvu ingamba zitubahirizwa.

Ati “ Ntidukwiye gukomeza kubazwa ibi, uru rubyiruko ruhari  cyangwa ngo tubaze abayobozi b’isoko impamvu ingamba z’ubwirinzi zitubahirizwa, ahubwo buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we , ijisho ridahuga kandi rikora”.

Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga abantu bagera ku 1,246 bamaze guhanwa kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, gusa ngo ubuyobozi buzakomeza gukangurira abaturage kubahiriza ayo mabwiriza kugeza bayagize ayabo.