Home Read Content

Nyarugenge-Nyamirambo:Abaheruka gusenyerwa n’ibiza bafite icyizere cyo kwiyubaka

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 4 Month(s) ago

Abaturage bo mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali ,baheruka gusenyerwa n'ibiza bagacumbikirwa mu mashuri ya Kivugiza, baravuga ko bagiye kwishakamo ibisubizo ku bibazo bafite ,bahereye ku nkunga y'amafaranga bahawe.

Nyarugenge-Nyamirambo:Abaheruka gusenyerwa n’ibiza bafite icyizere cyo kwiyubaka

Abaganiriye na hanga.rw, kuri uyu wa mbere tariki ya 25/5/2020,ibasanze mu mashuri ya Kivugiza, aho bari mumyiteguro yo kuva mu mashuri bacumbikiwemo n'ubuyobozi nyuma yo gukurwa mubyabo n'ibiza.

Umariya Solange, kimwe n'abandi babwiye hanga.rw ko ubuyobozi bufatanyije n'umuterankunga w'umuzungu abinyujije mu mushinga witwa, Dr alfred jahn foundation  for human development bahawe amafaranga ibihumbi 50 rwf kuri buri muryango. Ati:''Uyu muzungu yari yatwemereye inkunga ya Matera kuko yabonaga turyama hasi, nyuma twumvise ko agiye kuvunjamo matera amafaranga twarabyishimiye''. Baravuga ko iyi nkunga y'amafaranga bahawe bagiye kuyifashisha biteza imbere, ngo bagiye kuyashakamo ubukode bw'inzu bibafashe gukora imirimo yabo batuje kuko bagiye gushakisha amazu bakava mu mashuri.

Umuterankunga, Batamuriza Janne wambaye imyenda y'umutuku. 

Serugendo Jean De Dieu,ushinzwe itumanaho n'itangazamakuru mu karere ka Nyarugenge, yabwiye hanga.rw ko bakuwe mu mashuri kuko arimo gusanwa no kubakwa kugirango atunganwe umwaka w'amashuri uzatangire amashuri yaruzuye. Ati:''Bakuwe mu mashuri ariko leta yabahaye n'ubufasha kuko n'ubundi bari babayeho bakodesha ''. Avuga ko imiryango 47 yari Kivugiza yakodesha naho 5 yari ifite inzu zabo zangijwe n'ibiza, Serugondo yakomeje avuga ko imiryango 147 mu karere ariyo yakuwe mubyabo n'ibiza, muriyo isaga 120 yari isanzwe ibayeho ikodesha, iyi miryango yose kubufatanye n'abaterankunga, akarere karimo kubakura mu mashuri kabafasha gushaka uko basubira mu buzima busanzwe, usibye ko ngo bazakomeza n'ubundi kubashakira ubufasha ariko bari mu mazu, kuko amashuri ntabwo ari ahantu hokuba nkuko Ngabonziza Emmy ,umuyobozi w'akarere ka Nyaruhenge yabibwiye hanga.rw. 

Ubunyamabanga nshingwabikorwa w'umusigire wa Nyamirambo aganiriza abahuye n'ibiza, abaha n'amafaranga. 

Dr alfred jahn foundation  for human development, umushinga wafatanyije n'ubuyozi guha amafaranga iyi miryango yakuwe mubyabo n'ibiza, Batamuriza Janne ,uyobora uyu mushinga yabwiye hanga.rw ko bahisemo kuvunja matera amafaranga kuko basanze gutanga matera ntaho umuntu afite ho kuba bitari byiza, ati:''Mbere gahunda nuko twakoranye n'ubuyobozi, twemeranya ko tugiye kubaha metera, nyuma twumvise ko Basabwe kuhava twegera bamwe tubabaza uko bimeze, bavuga ko batabona amafaranga yo gukodesha icumbi, nibwo natwe twafashe icyemezo cyo kuvunja matera amafaranga ,twabonye banabyishimiye bose bayabonye, ejo baraba basubiye mu buzima busanzwe ".