Home Read Content

Ubuyobozi bw'umurenge wa Nyarugenge buravuga ko butazihanganira buri wese utubahiriza amabwiriza yo gukumira no kwirinda Covid-19

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 4 Month(s) ago

Umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, buravuga ko bataziganganira umuntu wese utubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Nyarugenge buravuga ko butazihanganira buri wese utubahiriza amabwiriza yo gukumira no kwirinda Covid-19

Mukandahiro Hidaya, gitifu w'umurenge wa Nyarugenge, yabwiye hanga.rw kuri uwu wa gatandatu, tariki ya 24/5/2020 ko baraye bafashe Umuringi Marie Louise utuye mu kagari ka Rwampara ,arimo gucuruza inzoga mu kabari kandi bitemewe, ati:''Kunywa inzoga ntibibujijwe, ariko kuzinywera mu kabari ntibyemewe, icyemewe nuko uziguze azijyana iwe mu rugo akazinywerayo, uyu twafashe we yarimo kuzibahera mu kabari kandi ntibyemewe ,twamufashe tumushyikiriza polisi''.Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umurenge abereye umuyobozi batazigera bihanganira umuntu wese unyuranya n'amabwira yo kwiranda coronavirus. Ati:''Uyu siwe wenyine dufashe, n'abandi babikora twahawe amakuru turimo kubagenzura tuzabafata kandi ibihano birateganyijwe harimo n'igifungo n'amande''. Yasoje asaba abatuye umurenge wa Nyarugenge gukomeza kwitwararika ku mabwiriza bazi bahawe yo gukumira no kwirinda coronavirus .