Home Read Content

Bosenibamwe umuyobozi wa NRS yitabye Imana

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Day(s) ago

Bosenibamwe Aimé ,umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (National Rehabilitation Service: NRS) yitabye Imana. Amakuru avuga ko yazize uburwayi.

Bosenibamwe umuyobozi wa NRS yitabye Imana

Bosenibamwe yabaye ,Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, akaba yaravukiye ku Gisenyi mu Murenge wa Kanama, yitabye Imana ku myaka 42.

 Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani; yashakanye na Sifa Gloriose, bafitanye abana bane ,ubu yari atuye mu majyarugiru y'u Rwanda. 

0