Home Read Content

Abayisilamu mu Rwanda basabwe kwizihiza umunsi mukuru wa Eddi-El Fitri bari mu rugo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Day(s) ago

Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda watangaje ko umunsi mukuru wa Eddi-El Fitri uzaba ku cyumweru, tariki ya 24/5/2020 basengera mu rugo ,mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virus, hanubahirizwa ingamba zashyizweho na leta zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Abayisilamu mu Rwanda basabwe kwizihiza umunsi mukuru wa Eddi-El Fitri bari mu rugo

Mu itangazo RMC yashyize ahagaragara, aho yatangaje ko amasengesho yo kuri uwo munsi azakurikirwa kuri RBA,guhera ku isaha ya saa moya z’igitondo kugeza saa mbiri z’igitondo.

Nkuko byatangajwe n’umukuru w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, ngo ibi bikozwe kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo kurwanya no kwirinda ukwirakwira rya corona virus.


Imiryango izasengera mu rugo kandi ubusabane bwari busanzwe buba, buzaba hagati mu muryango ndetse nta we uturutse hanze. Yifurije abayisilamu bose umunsi mukuru wa Eddi-El Fitri mwiza,birinda icyorezo cya coronavirus.

0

RELATED CATEGORY IYOBOKAMANA

Musanze:Abantu 23 batawe muri yombi

MUSANZE:ABANTU 23 BATAWE MURI YOMBI BASENGERA MU RUGO ...

Last 19 Day(s) ago
Ukwezi kwa Ramazani muri- Guma mu r

UKWEZI KWA RAMAZANI MURI- GUMA MU RUGO...

Last 1 Month(s) ago