Home Read Content

Nyarugenge-Nyamirambo:Abakora muri VUP barasaba Minisitiri w'ubutegetsi kubarenganura

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Day(s) ago

Abantu basaga 300 bakora imirimo y'amaboko ya VUP mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, barimo gutaka inzara baterwa nuko batishyuwe amafaranga basanzwe babona ya VUP mu gihe bari mu hibe bya Guma mu rugo, birinda coronavirus.

Nyarugenge-Nyamirambo:Abakora muri VUP barasaba Minisitiri w'ubutegetsi kubarenganura

Abaganiriye na hanga.rw,bari muri gahunda ya VUP, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22/5/2020 bavuze ko kuva igihe mu Rwanda hafatwaga gahunda ya Guma mu rugo, imirimo bakoraga ya VUP nayo yahise ihagarara, baravuga ko icyo gihe Minisitiri w'ubutegetsi w'igihugu, Prof. Shyaka yabajijwe ikibazo cyabakoraga muri VUP ari kuri RBA kijyanye no gufasha abantu kubona icyo gusamura ,bo yavuze ko imirimo yabo aho bishoboka itahagarara bakomeza kubona inkunga yabo uko bisanzwe. Ibi ngo byatumye bakurwa kuri lisite z'abantu leta yahaga ibyo kurya. Barimo gutakambira Minisitiri Prof. Shyaka bamubwira ko bo ntacyo babonye, ari amafaranga ndetse n'ibiribwa inzara ibamereye nabi, baravuga ko mu minsi 48 bayimaze bari mu nzu ntacyo gusamura babona.

Murekatete Aphrasie, we yabwiye hanga.rw ko yagiye kubaza ikibazo cye ku murenge ari kimwe n'abandi bantu batatu ngo barafungwa, yagize ati:''Njye n'abandi badamu batatu, twafungiwe ku murenge n'umudamu witwa Sofiya, niwe social, ariko twagize amahirwe gitifu w'akagari arahadusanga aradufunguza, yanadusubije telefoni zacu bari batwatse turataha''. Ibi bavuga Sofiya yabwiye hanga.rw ko atabizi,Ati:''Ubwo nafunga abaturage gitifu w'umurenge atabizi koko?,mu mubaze icyo kibazo njyewe ntabwo kindeba, umurenge ugira umuvugizi niwe kandi unabishinzwe ''.Nubwo uyu muyobozi abihakanye, abaturage bo baravuga ko bahamaze amasaha 12 yabafunze, amahirwe gitifu w'akagari ka Nyamirambo arahagoboka arafunguza. 

Ibi babazo byose bafite, ubuyobozi bw'umurenge wa Nyamirambo bwa bwiye hanga.rw ko batabizi, Rwakoojo Donna ,gitifu w'umusigire w'umurenge wa Nyamirambo yabwiye hanga.rw ko VUP yahagaze bitewe nuko rwiyemezamirimo yabuze ibikoresho, bituma abari mu kazi ka VUP bahagarara badahembwe, ati:Rwiyemezamirimo yarahagaze kubera yabuze ibikoresho, abakoragamo ndumva tubafitiye ibirarane by'iminsi 7 gusa, naho ibyo kuba barambuwe ntabyo tuzi". Nubwo ubuyobozi buvuga ko nta kibazo gihari, aba baturage barimo kugaragaza ko gihari ahubwo babuze aho babariza ibibazo byabo. Barimo kwishyuza iminsi 48 ,nubwo batayikoze mu gihe cya guma mu rugo ngo minisitiri yavuze ko bagomba guhembwa bituma bahura n'ikibazo cyo kudahabwa ibiribwa nk'abandi banyarwanda bose bafashwaga ibyo kurya,barimo no kugaragaza ko imirimo isubukuwe babwiye ko bazakatwa iminsi 7 y'ukwezi kwa gatatu, bahembwe icyenzeni y'iminsi 10,harimo iminsi 7 batakoze.

Tubibutse ko VUP ari gahunda ya Leta yo gufasha abantu ba banyantege nke, cyane bari mu kiciro cya mbere cy'ubudehe, aho bahabwa imirimo itandukanye y'amaboko yiganjyemo iy'isuku,n'indi y'amaboko ituma babona amafaranga yo kubabeshaho.

0